00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bel, Mwiza, Khire na Nillan mu bashobora kungukira mu mpinduka za 1:55 AM

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 October 2026 saa 11:24
Yasuwe :

Muri iyi minsi ushobora kubona 1:55 AM Ltd ituje ugatekereza ko nta bikorwa iri gukora cyangwa nta mishinga mishya iri gutegura. Ubaye uri mu babitekereza gutyo, waba wibeshya.

Amakuru IGIHE ifite ni uko mu gihe 1:55 AM Ltd ikomeje ibiganiro birebana n’amasezerano ya Bruce Melodie, iri no kwiga ku mishinga mishya ishobora guhindura imikorere yayo.

Umwe mu mishinga abayobozi b’iki kigi kireberera abahanzi bamaze iminsi batunganya ni uwitwa 1:55 AM Academy.

Nubwo kugeza ubu nta makuru menshi y’uyu mushinga aratangazwa, hatangiye guca amarenga ko ushobora kuzagira uruhare mu kuzamura bamwe mu bahanzi bakizamuka.

Amakuru IGIHE ifite ni uko, mu rwego rwo gushyigikira impano z’abahanzi bakizamuka, 1:55 AM Ltd yatangiye gufasha bamwe mu bijyanye no gukora indirimbo, ndetse ikazabafasha no kuzimenyekanisha no guteza imbere ibikorwa byabo bya muzika.

Ku ikubitiro, bivugwa ko mu bahanzi bamaze gutangira kugirwaho ingaruka n’uyu mushinga harimo Bel, Mwiza, Khire, Laco,Dice The Prince,Jero,Gihanga,Holidey, Badman Quba na Nillan bamaze igihe bahanyanyaza kugira ngo binjire mu ruganda rw’umuziki ariko bakaba batarabona amahirwe ahagije yo kwigaragaza.

Icyakora, hari andi makuru avuga ko uretse kubafasha mu gukora indirimbo, hari n’amahirwe y’uko umwe muri bo cyangwa benshi bazitwara neza, bagashimwa n’ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd, bashobora kuzahabwa amasezerano y’imikoranire n’iyi sosiyete.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd ntiburatangaza ku mugaragaro amakuru arambuye kuri iyi mikorere mishya, nubwo mu minsi ishize bwashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’abahanzi barimo abavuzwe haruguru.

1:55 Academy, umushinga mushya muri 1:55 AM witezweho gufasha abanyempano bakiri bato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages