Kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026 ni bwo abanyeshuri bagera kuri 700 bahawe impamyabumenyi zabo nyuma yo gusoza amasomo muri iyi kaminuza.
Mu bahawe izi mpamyabumenyi harimo Uwase Belinda, umaze kumenyekana mu muziki nyarwanda nka Bel, ndetse uri no guhatana mu irushanwa rya The Voice Afrique Francophone.
Mu minsi ishize, ubwo yagiranaga ikiganiro na IGIHE, Bel yavuze ko yakuranye inzozi zo gukora umuziki ndetse yifuzaga kuwiga, ariko umuryango we ntiwabimushyigikira.
Yagize ati "Nkiri umwana numvaga mfite impano yo kuririmba kandi nkumva nzavamo umuhanzi. Uko nagiye nkura no kwiga, ibitekerezo byanjye byagiye bihinduka, ariko sinigeze ndeka inzozi zo gukora umuziki."
Bel yavuze ko nyuma yo kurangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yifuje kujya kwiga umuziki mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo, ariko umuryango we urabyanga, bityo ahitamo gukomeza amashuri ye muri ALU.
Ku rundi ruhande, uyu mukobwa ari mu Banyarwanda batatu bitabiriye irushanwa ry’abanyempano mu muziki rya The Voice Afrique Francophone, rimaze igihe ribera muri Côte d’Ivoire.
Iri rushanwa ryatangiye muri Mata 2026, ryitabiriwe n’Abanyarwanda batatu barimo Boukuru, Bel na Sabrina, bose bahatanira kwegukana iri rushanwa rikomeye rihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!