00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bellamy Young wamamaye mu filime y’uruhererekane yitwa ‘Scandal’ ari mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 January 2019 saa 02:01
Yasuwe :

Umunyamerikakazi umaze kubaka ibigwi muri sinema, Bellamy Young, wamamaye muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Scandal’, yaje mu Rwanda mu bikorwa by’Umuryango wita ku mibereho myiza n’iterambere by’ikiremwamuntu ‘CARE’.

Bellamy yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko ari mu Rwanda mu rugendo rwo kungura ubumenyi abari n’abategarugori buzatuma bakomeza kubaho mu buzima buzira umuze.

Ati “Ndi mu Rwanda mu minsi mike iri imbere ndeba uko umuryango wa CARE wafasha abari n’abategarugori kwiga ubumenyi bushya no kwiyungura byinshi mu buryo babayeho.”

Yunzemo ati “Nashimishijwe by’ikirenga n’imirimo turi gukora hano ndetse nanahuye n’abagore b’ibitangaza, nabonye urukundo rwinshi i Kigali.”

Bellamy Young yatangiye kumenyakana cyane muri filime zitandukanye ziganjemo iz’uruhererekane kuva mu 1995 ubwo yakinaga mu yitwa Another World aho yitwa Dr Courtney Evans.

Yakomeje kubaka izina mu buryo bukomeye mu 1997 mu yitwa Law & Order yitwa Ellen O’Brien akina muri Season ya munani mu gace kayo ka karindwi (Episode 7).

Izina rye ryatumbagiye mu buryo bukomeye muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Scandal’ yagaragayemo cyane kuva mu 2012 kugera mu 2018. Uburyo akinamo byatumye avugwa mu itangazamakuru ndetse mu 2014 bimuhesha igihembo cya Critics’ Choice Television Award mu cyiciro cya Best Supporting Actress.

Ubusanzwe yitwa Amy Maria Young, yavutse mu 1970 [afite imyaka 48] ahitwa Asheville mu Majyaruguru ya Carolina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yatangiye ibyo gukina amakinamico na filime kuva mu 1990. Izo yakinnyemo zigasiga izina ku rundi rwego zirimo ‘Dirty Sexy Money’, ‘Scrubs’ na ‘Scandal’.

Bellamy aganiriza abanyeshuri bari kwiga mu ishuri rifashwa na CARE
Uyu mugore yamamaye muri filimi zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasize amateka akomeye ku Isi
Bellamy Young yatangiye kumenyakana cyane muri filime zitandukanye ziganjemo iz’uruhererekane kuva mu 1995

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages