Bellamy Young wamamaye muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Scandal’, yaje mu Rwanda mu bikorwa by’Umuryango wita ku mibereho myiza n’iterambere by’ikiremwamuntu, CARE International.
Yageze i Kigali ku wa 29 Mutarama 2019. Yasuye abakobwa biga amasomo y’ubumenyingiro muri IPRC Kigali, Inteko Ishinga amategeko umutwe wa Sena n’ahandi hatandukanye.
Abinyujije kuri Instagram kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko yasuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho yagiriye ibihe byiza yirebera ingagi.
Mu butumwa buherekejwe n’amafoto yagize ati “Uyu munsi nazamutse ikirunga ngirana ibihe byiza n’ingagi. Mwakoze Fernando, Patrick mwatuyoboye, Emmy na Clementine mwadutwaje ibikapu n’abadufashakaga kumenya ahari ingagi kugira ngo uyu munsi utazibagirana.”
Mu butumwa yashyize kuri Twitter, naho Young yavuze ko yishimye bikomeye ndetse ko afitiye urukundo u Rwanda n’ingagi zo mu birunga.
I met gorillas today. 😲😍🤯 They were soooooo lovely. I hiked a volcano to meet them. I can't believe any of it, but here are some pictures that seems to say it happened. 😁 Love you, #Rwanda ! And love you, gorillas!!! 🦍🇷🇼❤️🦍🇷🇼❤️ pic.twitter.com/pSFPcknhp4
— Bellamy Young (@BellamyYoung) February 1, 2019
Bellamy Young yatangiye kumenyakana cyane muri filime zitandukanye ziganjemo iz’uruhererekane kuva mu 1995 ubwo yakinaga mu yitwa Another World aho yitwa Dr Courtney Evans.
Yakomeje kubaka izina mu buryo bukomeye mu 1997 mu yitwa Law & Order yitwa Ellen O’Brien akina mu gace ka gice (season) cya munani mu gace (episode) ka karindwi.
Izina rye ryatumbagiye mu buryo bukomeye muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Scandal’ yagaragayemo cyane kuva mu 2012 kugera mu 2018. Uburyo akinamo bwatumye avugwa mu itangazamakuru ndetse mu 2014 bimuhesha igihembo cya Critics’ Choice Television Award mu cyiciro cya Best Supporting Actress.



















TANGA IGITEKEREZO