Umuhanzi Kayiranga Benjamin wamamaye cyane mu muzika ku izina rya Ben Kayiranga, ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu Tariki ya 18 Nyakanga 2014 nibwo yasezeranye imbere y’amategeko na Uwizeyimana Josephine.
Umuhango wo gusezerana kw’aba bombi, wabereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge. Nk’uko babyemeye imbere y’amategeko, Ben na Josephine bemeye ko bagomba kuzabana ubuziraherezo nk’umugore n’umugabo bubahana nk’uko amategeko abigena.
Ben Kayiranga azatanga inkwano mu muryango wa Uwizeyimana Josephine ku Itariki ya 17 Kanama 2014. Gusezerana imbere y’Imana bizaba mu Gushyingo 2014 mu Bufaransa ari naho uyu muhanzi asanzwe aba.



















TANGA IGITEKEREZO