Ibi Benard Michael Paul Mnyang’anga uzwi nka Ben Pol yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Zamaradi Mketema.
Muri iki kiganiro cy’iminota 32 kigaragara kuri Youtube ya Ben Paul, uyu musore waririmbye Moyo Mashine, yavuze ku ngingo zitandukanye kuva ku muziki, kugera ku buzima bwe bwite.
Ku bijyanye n’umukunzi we ukomoka muri Kenya witwa Anerlisa Muigai, aherutse no kwambika impeta y’urukundo, Ben Pol yahishuye ko bamaze umwaka umwe n’igice bakundana bitandukanye n’ibyo abantu benshi bakeka ko batamaranye igihe.
Abijijwe niba bizerana ku kigero cy’uko umwe ashobora gusoma ubutumwa mugenzi yohererezanya n’abandi, Ben Pol yabyemeje ashize amanga anatanga ibihamya bya bamwe mu byamamare bashaka gutereta umukunzi we.
Ati “Abahanzi barahari. Barimo Shettah, Harmonize, Khaligaraph kandi konti zabo ziremewe [verified] ariko ntibintangaza kuko umukobwa mwiza ubonye umwanya wo kwicarana nawe nibwo wabona ubwiza bwe neza.”
Byagiye bivugwa ko Ben Pol atari urukundo akurikiye kuri Anerlisa kuko ari umukobwa ufite amafaranga akura mu bikorwa bye by’ubucuruzi.
Ben Pol yabihakanye atangaza ko umugore we amwubaha nk’umugabo we bitandukanye n’isura iri mu mitwe ya benshi.
Ati “ Ni wa wundi ubyuka akagutegurira amafunguro ya mu gitondo akakuzanira mu buriri, ni wa wundi ujya koga ugasanga imyenda yamaze kuyitera ipasi.”
Ben Pol ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, yamenyekanye mu ndirimbo “Moya Mashine” yashyize hanze mu 2016; yanakoranye na Butera Knowless iyitwa “Darling” mu 2018.
Moyo Mashine ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane z’uyu musore
Darling yakoranye na Knowless yarakunzwe cyane mu Rwanda mu mwaka ushize



















TANGA IGITEKEREZO