00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benny Blanco na Selena Gomez mu myiteguro y’ubukwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 July 2025 saa 10:43
Yasuwe :

Benny Blanco umaze imyaka igera kuri ibiri ari mu rukundo n’umuhanzi Selena Gomez, yagaragaje ko aba bombi muri iyi mpeshyi bashaka kwicara bagategura ubukwe bateganya ko buzaba mu myaka ya vuba.

Uyu musore yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ‘Therapuss Podcast’ ikorwa na Jake Shane. Yabanje kugaragaza ko impamvu batigeze batangira imyiteguro, ubwo yambikaga impeta uyu muhanzi ari uko bagize akazi kenshi.

Ati “Ntabwo turatangira gutegura ubukwe kugeze ubu, ni yo mpamvu twese dukwiriye kubigenza gake. Twese twari turi mu kazi kenshi, twamaze kwemeranya kubana ariko twari turi gufata amashusho y’indirimbo zigize album yacu twahuriyeho. Ubu ni ibiruhuko, ariko nyuma yabyo tuzatangira kumenyekanisha ibintu byacu.”

Yakomeje avuga ko muri iyi mpeshyi ubu bukwe bazicara bakabuganiraho, bagategura gahunda zose zijyanye nabwo.

Ati “Ntekereza ko muri iyi mpeshyi tugiye kwicara, tukavuga tuti ni iki turi gukora? Ntekereza ko buzaba ari ubukwe butuje.”

Muri Werurwe uyu mwaka, Gomez yabwiye TODAY ko adashaka kwihutira gutegura ubukwe kuko ashaka ‘kuryoherwa n’ibihe byo kwambika impeta y’urukundo, yakorewe mu mwaka ushize.’

Ati “Mu by’ukuri, ndi kuryoherwa n’ibihe turimo ubu, hanyuma tuzajye no muri wa muvundo wo gutegura ubukwe.”

Mu Ukuboza 2024 nibwo Gomez yasangije abantu amafoto y’impeta yambitswe na Benny Blanco, amusaba kumubera umugore undi nta kuzuyaza arabyemera.

Ubutumwa bwe yasangije abamukurikira bwagiraga buti “ubuziraherezo butangiye none…”

Mu Ukuboza 2023 kandi, nibwo aba bombi batangiye gushyira hanze iby’urukundo rwabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages