Iki gikorwaremezo cy’umunyemari Karomba Gaël [Coach Gaël ], cyafunguwe ku mugaragaro kuwa 18 Gicurasi 2024.
Ni inyubako irimo ibikorwa bitandukanye birimo ahantu icumi hazajya hakiniwa imikino itandukaye , aho kunywera, gufatira amafunguro n’aho gucururiza.
Mu kuyitaha ku mugaragaro abakozi basaga 90 bahawe akazi muri serivisi zose zizaba zibarizwa muri iyi nyubako.
Coach Gaël aganira na Radio Isibo yagize ati “Abantu barabibonye ko twari dufite abashyitsi benshi, mu gikoni, ku bibuga bitandukanye, hariya hose hari abakozi barenga 90 bahawe akazi gahoraho.”
Igice cya Kigali Universe cyatashywe ni icyambere, hakaba hacyubakwa ibindi bikorwa ku buryo Coach Gaël avuga ko hazatangwa akazi ku basaga 200.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cya Basketball muri Afurika (BAL), Coach Gaël yavuze ko bamwe mu bakinnyi bazayitabira bazajya bitoreza muri Kigali Universe.
Coach Gaël yavuze ko kubaka Kigali Universe atari ibintu yari yaratekerejeho kera, ahubwo ko byamujemo amaze kugera muri Letz aZunze Ubumwe za Amerika.
Ati “Kubera nabaye igihe kinini muri Amerika nagiye mbona inyubako zaho zibamo imikino myinshi. Aho abantu batemberera bagakina, bakanywa , bakarya batavuye aho basohokeye. Ni uko nifuje kuzashyira mu bikorwa inyubako nk’iriya"
Kigali Universe nubwo yatashywe ku mugaragaro ni igice cya mbere kuko hazatahwa inzira ica mu kirere yorohereza abayigana, n’ikindi gice cy’imikino.
Coach Gaël yavuze ko hari ibindi yifuzaga ko byajya muri iyo nyubako nk’ubwogero rusange [Swmming Pool] ariko ubuyobozi bumugira inama ko bitaba bijyanye.
Ku giciro cya 10 000 Frw yo kwinjira muri Kigali Universe, Coach Gael yavuze ko kidahanitse cyane ugereranyije na serivisi.
Ati" Buriya se ko ari ahantu h’abasirimu, wabura ibihumbi 10 Frw kandi uri buyakoreshe wiyakira? Twirinze ba bantu baza guhagarara ku bakire ,ariko hariya ibiciro ntibihanitse ku bakunda ibyiza bahawe ikaze.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!