00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Berita ugiye gutaramira i Kigali afite urwibutso rukomeye ku cyamamare Masekela

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 25 May 2018 saa 09:10
Yasuwe :

Berita, umuhanga mu njyana ya Afrosoul ukomoka muri Zimbabwe agiye gususurutsa abazitabira igitaramo gikomeye cya ‘Live and Unplugged’ gitegerejwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Gicurasi 2018 muri Kigali Cultural Village.

Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Gugugulethu Berita Khumalo yavukiye mu Mujyi wa Bulawayo wo muri Zimbabwe ariko muri iki gihe akorera umuziki muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Johannesburg na Eastern Cape. Ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi wabigize umwuga.

Yaririmbwe indirimbo zarebwe na benshi mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo nk’iyitwa ’Thandolwethu,’ ’Mwana Wa Mai’ yakoranye na Oliver Mtukudzi na nyakwigendera Hugh Masekela wubatse amateka mu njyana ya Jazz.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Berita, yagarutse ku rwibutso yasigiwe na Masekela. Yavuze ko mu rugendo rw’ibitaramo arimo gukora muri Afurika y’Uburasirazuba muri iki gihe yicumba impanuro z’uwo munyabigwi ariko rimwe na rimwe akifuza ko aba akiriho ngo arebe aho ageze.

Yagize ati “Nishimiye cyane gukora Masekela na Oliver Mtukudzi […] Ndacyakumbura Masekela, hari n’ibihe nagiye ngira muri uru rugendo rw’ibitaramo hakaba ubwo mvuga nti ‘Mbega! Iyo aza kuba ari hano nkamuganiriza ibyo ndi kunyuramo, uko ndi kwiga, kuko yari umuntu ukomeye cyane mu bijyanye n’umuco n’umurage no kuri twebwe nk’Abanyafurika.”

Berita avuga ko yishimiye byimazeyo kuba agiye gutaramira ku nshuro ya mbere mu Rwanda ndetse akizeza abazitabira igitaramo cye kuzasusuruka mu buryo bw’umwimerere w’injyana ituje kandi ikora ku mutima. Yashimangiye ko ari kwitegura bihagije ku buryo azatungurana mu gitaramo afite ku wa Gatandatu ahahoze hitwa Camp Kigali.

Agiye gutaramira i Kigali nyuma yo kunyura mu yindi mijyi itandukanye yo muri Afurika y’Uburasirazuba akora ibitaramo. Yaririmbiye i Kampala mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi anerekeza i Nairobi mu mpera z’icyumweru gishize ari naho yaje mu Rwanda aturutse.

Yagize ati “Iki ni cyo gitaramo cyanjye cya nyuma mu rugendo rw’ibi ndimo, kandi nta handi heza ho kubirangiriza nko mu Rwanda.”

Yongeyeho ati “Nishimiye iki gitaramo, ndakeka icyo nkeneye cyane ubu ari ugushyira ibitekerezo hamwe kuko numva ko nk’umugore w’Umunyafurika ndi ku rwego rwo hejuru. Nkeneye gutekereza, gufata umwanya ngorora ijwi ryanjye, nita ku ntoki zanjye zizacuranga ‘guitar’. Kizaba ari igitaramo cyagutse kandi hazabaho kuganira mbere y’uko ndirimba aho tuzaganira ku cyo bivuze kuba umugore w’Umunyafurika mu muziki nk’ubucuruzi muri ibi bihe.”

Hugh Masekela yamutoje gusigasira umuco

Berita avuga ko mu by’ingenzi yibuka kuri Masekela baririmbanye, harimo uburyo yakundaga bikomeye umuco n’umurage bya Afurika akifuza ko bisigasirwa mu buryo bwose bushoboka.

Ati “Nibuka ko yakundaga kumbwira n’abandi bantu benshi ko atifuza na rimwe kuzabona aho abantu tuvuga ngo ‘Twahoze turi Abanyafurika!’ Yajyaga inama avuga ko nitutita ku muco wacu n’umurage dufite tuzisanga aho hantu.”

Yashimangiye ko yagiye agirana ibihe by’umwihariko byinshi na Masekela ariko akibuka cyane uko yamujyanye mu gitaramo gikomeye cya Toni Braxton na Baby Face bakomeye mu muziki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inkuru z’amateka ye yihariye yamubwiraga.

Uyu mukobwa yavukiye mu Mujyi wa Bulawayo wo muri Zimbabwe

Ati “Yanjyanye mu gitaramo cyabo ariko inzira zose yagiye ambwira inkuru ze zose kuva mu myaka ya 1960 na Miriam Makeba n’uburyo bombi babicaga bigacika mu myambarire idasanzwe. Byanyujije mu nzira y’ibyo yibukaga ku buzima bwe no kumufasha kwishima ku bw’ibyo bihe bikomeye by’ahahise ariko bibitse urwibutso rudasibangana bagize ubwo bagezaga umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.”

Hugh Masekela, umuririmbyi akaba n’umucuranzi ukomeye mu njyana ya Jazz muri Afurika y’Epfo, yitabye Imana afite imyaka 78 ku wa 23 Mutarama 2018, azize uburwayi. Yabaye ikirangirire ku Isi kubera umwihariko we mu njyana ya Afro-Jazz no mu ndirimbo zubatse amateka nka ‘Soweto Blues’ yagize uruhare mu gushyira iherezo ku ivangura ryakorwaga na ‘apartheid’.

Berita yanyuzwe no gusanga u Rwanda rwariyubatse

Berita yavuze ko yanyuzwe cyane no gusanga u Rwanda rwariyubatse bigeze aho ruri magingo aya nubwo rwanyuze mu bihe bikomeye byarushegeshe ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Navuga ko ikintu kimwe nari nzi ku Rwanda ari amateka ya Jenoside. Ntabwo ari neza ariko nkiri muto Data yayanyuriyemo, twarebye ibiganiro bitandukanye kuri yo.”

“Maze gukura nabwo nagiye ngira inshuti zikurikira cyane ibibera muri Afurika, nahuye n’abantu baturuka mu Rwanda mu rugendo rwanjye, numvise inkuru z’icyizere, kwiyubaka, guhinduka bushya no komorana ibikomere nk’ikintu nashakaga kureba bituma navuga ko natunguwe.”

Yumvikanisha ko u Rwanda mu maso y’abanyamahanga rumaze kugera ku rwego rwiza nk’igihugu gifite umwihariko wacyo mu iterambere ryihuse kandi kizatungura Isi mu bihe biri imbere nk’icyitegererezo cya Afurika.

Berita waje gutaramira i Kigali avuga ko yiteguye gususurutsa abantu yifashishije injyana ye ituje bakanyurwa.

Ati “Nabwiwe ko Abanyarwanda ari abantu badashamaduka cyane, barambwiye ngo ‘Ntuzatungurwe abantu nibaza mu gitaramo cyawe, bakicara bakakureba,’ nanjye ndavuga nti ‘Ibyo ni byiza cyane,’ ni iby’ikirenga ahubwo kuri njye kuko ndi umuririmbyi w’izituje, kumvwa ndabikunda cyane. Ndashaka gukora ku mitima y’abantu, umuziki wanjye ukabagenda mu mitsi mu gihe ndirimba.”

Berita yatangiriye umuziki mu 2012 avuye muri Nouvelle-Zélande aho ababyeyi be baba. Kwinjira mu gitaramo cye byashyizwe ku bihumbi bitanu [5,000 Frw], mu myanya isanzwe; n’ibihumbi icumi [10,000 Frw] mu y’icyubahiro.

Igitaramo cya ‘Live & Unplugged’ cyo mu mwaka ushize cyateguwe na Afrogroov cyabereye muri Kigali Marriot Hotel cyaririmbwemo n’Umwongerezakazi Joss Stone na Somi, Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hugh Masekela yubatse ibigwi mu njyana no kuvuza umwirongi wa kizungu
Hugh Masekela yatoje Berita gusigasira umuco
Berita asanzwe afite ubuhanga mu gucuranga gitari
Berita ari mu Rwanda aho agiye gutaramira bwa mbere

Amafoto: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages