00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Beyoncé yishyuriye gari ya moshi abagenzi bakererejwe n’igitaramo cye

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 August 2023 saa 10:02
Yasuwe :

Beyoncé Knowles-Carter yatanze ibihumbi 100$ yishyuwe Ikigo gitwara abagenzi muri gari ya moshi (Metropolitan Area Transit Authority) mu Mujyi wa Washington DC cyemera kongera amasaha yo gutwara abagenzi batindijwe n’igitaramo cye.

Uyu muhanzikazi yakoze iki gikorwa nyuma yo kubona ko imbaga y’abitabiriye igitaramo cye babuze uko bataha bitewe n’uko cyasojwe amasaha y’ingendo za gari ya moshi yarangiye.

Iki gitaramo cyo kumurika album ye ya karindwi “Renaissance” cyabereye FedEx Field ku wa 6 Kanama 2023, cyatangiye gitinze biturutse ku mvura nyinshi yamaze umwanya igwa ndetse n’ikibazo cy’urumuri rwari ruke aho cyabereye.

Nyuma yo kubona ko amasaha yakuze uyu muhanzikazi yemeye kujya ku rubyiniro mu mvura ataramira abitabiriye igitaramo barimo umugabo we Jay Z, abo mu muryango wa Obama, Visi Perezida wa Amerika, Kamala Harris, n’abandi.

Amafaranga Beyoncé yishyuye ikigo gishinzwe za gari ya moshi muri Washington yatumye hongerwa iminota 60 ku masaha y’ingendo kuri sitasiyo 96 zose zikomeza kwakira abagenzi.

Ni igitaramo Beyoncé yongeye kujyana umukobwa we Blue Ivy Carter w’imyaka 11 ku rubyiniro mu mbyino zanyuze benshi.

Byari biteganyijwe ko iki gitaramo gitarangira saa Mbiri z’ijoro gusa FedEx Field yatangarije abacyitabiriye ko bahuye n’ikibazo cyo gucana amatara bituma gikererwaho iminota 30.

Beyoncé yishyuriye abagenzi urugendo rwa gari ya moshi bakererejwe n’igitaramo cye kimurika album ye ya karindwi yise "Renaissance"
Yari inshuro ya kabiri Beyoncé ataramiye muri Washington DC
Beyoncé Knowles-Carter ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages