Uyu muhanzikazi yakoze iki gikorwa nyuma yo kubona ko imbaga y’abitabiriye igitaramo cye babuze uko bataha bitewe n’uko cyasojwe amasaha y’ingendo za gari ya moshi yarangiye.
Iki gitaramo cyo kumurika album ye ya karindwi “Renaissance” cyabereye FedEx Field ku wa 6 Kanama 2023, cyatangiye gitinze biturutse ku mvura nyinshi yamaze umwanya igwa ndetse n’ikibazo cy’urumuri rwari ruke aho cyabereye.
Nyuma yo kubona ko amasaha yakuze uyu muhanzikazi yemeye kujya ku rubyiniro mu mvura ataramira abitabiriye igitaramo barimo umugabo we Jay Z, abo mu muryango wa Obama, Visi Perezida wa Amerika, Kamala Harris, n’abandi.
Amafaranga Beyoncé yishyuye ikigo gishinzwe za gari ya moshi muri Washington yatumye hongerwa iminota 60 ku masaha y’ingendo kuri sitasiyo 96 zose zikomeza kwakira abagenzi.
Ni igitaramo Beyoncé yongeye kujyana umukobwa we Blue Ivy Carter w’imyaka 11 ku rubyiniro mu mbyino zanyuze benshi.
Byari biteganyijwe ko iki gitaramo gitarangira saa Mbiri z’ijoro gusa FedEx Field yatangarije abacyitabiriye ko bahuye n’ikibazo cyo gucana amatara bituma gikererwaho iminota 30.
Pouring but so worth it!! 🙌🏾🙌🏾 #Beyonce #RENAISSANCEWOLRDTOUR pic.twitter.com/nYn0jpQ1ZD
— Jeannette Reyes (@Fox5DCJeannette) August 7, 2023
Pouring but so worth it!! 🙌🏾🙌🏾 #Beyonce #RENAISSANCEWOLRDTOUR pic.twitter.com/nYn0jpQ1ZD
— Jeannette Reyes (@Fox5DCJeannette) August 7, 2023


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!