Diamond Platinumz umuhanzi umaze kubaka izina mu buryo bukomeye muri Afurika agiye kuza gutaramana n’Abanyarwanda mu gitaramo ‘East African Party’ kizaba ku itariki ya 1 Mutarama 2015.
Aya makuru y’iki gitaramo yemejwe na Diamond ubwe ndetse na Mushyoma Joseph(Bubu), Umuyobozi wa East African Promoters) ari nayo igiye kuzana uyu muhanzi.
Mu kiganiro Bubu yagiranye na IGIHE yagize ati “Nibyo, amasezerano twamaze kuyasinya. Ibintu byose biri ku murongo igisigaye ni uko umunsi w’igitaramo ugera akaza kuririmba”
Uyu muyobozi kandi yamaze impungenge Abanyarwanda batengushywe na Diamond ubwo bamutegerezaga amaso agahera mu kirere mu gitaramo yagombaga guhuriramo na Mico The Best i Gikondo mu mpera z’umwaka wa 2012.
Ati “Nta kibazo, azaza rwose amasezerano twayasinye, ibintu byose twamaze kubyuzuza. Ntibagire impungenge”
Diamond na we ngo yiteguye kuzataramana n’Abanyarwanda bazaza kwifatanya na we muri iki gitaramo kizabera kuri Stade Amahoro. Ati “Byamaze kwemezwa!!!...Rwanda tuzabonana ku Bunane mu gitaramo cya East African Party ya 7 kuri Stade Amhoro”


















TANGA IGITEKEREZO