00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bien-Aimé wo muri Sauti Sol yateye ivi yambika umukunzi we impeta

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 28 February 2019 saa 10:58
Yasuwe :

Umuririmbyi wo mu itsinda rya Sauti Sol, Bien-Aimé Baraza, yambitse impeta umukunzi we Chiki Onwukwe bateganya kubana.

Bien-Aimé ni umwe mu basore bane bagize itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019, yatunguye umukobwa bamaze imyaka itandatu bakundana amwambika impeta imusezeranya ko ari we bazana.

Ibi byabereye mu nzu yerekanirwamo filime ya Westage i Nairobi muri Kenya ahari inshuti zabo n’imiryango.

Nk’uko byagaragaye ku mashusho yakwirakwije n’inshuti, Bien-Aimé yaririmbye indirimbo yise Chikwere yahimbiye uyu mukobwa.

Herekanywe kandi amashusho y’abo mu muryango w’umukobwa bavuga amagambo amutaka.

Ibirori byakomereje ahitwa Nyama Mama aho baririmbiwe n’abahanzi babiri baherutse gusinyisha mu label yabo yitwa Sol Generation Records.

Chiki abinyujije kuri konti ye ya Instagram yavuze ko yatunguwe no kubona umukunzi akodesha icyumba kireberwamo filime kugira ngo amwambike impeta imuhamiriza ko bazana.

Ati “ Ntabwo nari mbyiteze rwose! Gukodesha icyumba kireberwamo filime abo mu muryango n’inshuti babigizemo uruhare. Mwakoze cyane! Navuze Yego byoroshye kurusha izindi, mbwira umuntu wanjye, inshuti y’akadashoka, umukunzi wanjye; ndagukunda.”

Bien-Aimé na Chiki bahuye mu 2013, aho umukobwa yari aturutse iwabo muri Nigeria agiye gutangiza inzu y’imyitozo ngororamubiri i Nairobi.

Akomoka ku mubyeyi umwe w’Umunya-Nigeria n’Umusuwisi basanzwe batuye mu Bwongereza.

Uyu musore aje yunga mu rya mugenzi we Polycarp uherutse gukora ubukwe n’Umurundikazi witwa Amanda.

Yamaze kumwambika impeta barahoberana
Bien-Aimé yatunguye Chiki amusaba ko bazabana
Impeta yambwatse yari iherekejwe n'indabo nk'ikimenyetso cy'urukundo
Bien-Aimé na Chiki bamaze imyaka itandatu bakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages