Uyu muhanzi ugiye gutaramira i Kigali bwa mbere atari kumwe na bagenzi be bahoranye muri Sauti Sol yavuze ko indirimbo bakoranye na Meddy itasohoka muri iki gihe biramutse biri no muri gahunda byasaba ko yongera gusubirwamo mu buryo bujyanye n'igihe.

Yagize ati “Hashize igihe kinini dukoranye na Meddy, dufitanye byinshi. Mu minsi ishize numvise ko yapfushije umubyeyi we, akomeze yihangane cyane.”

“Indirimbo iracyahari ariko dukeneye kongera kuyisubiramo tugakora ibitandukanye kuko ibihe byarahindutse.”

Meddy na Sauti Sol bahuriye mu Mujyi wa Dallas mu 2016 batangira umushinga wo gukorana indirimbo ikibitse mu kabati kugeza n’ubu.

Muri Gicurasi 2023, Sauti Sol ni bwo yatangaje ko igiye gutandukana nyuma y’ibitaramo bizenguruka ibihugu birimo Amerika na Canada.

Bien-Aimé yakomeje avuga ko hari imishinga myinshi afitanye n’abahanzi Nyarwanda barimo Bruce Melodie na Mike Kayihura.

Ati “Mike Kayihura we dufitanye indirimbo nyinshi vuba aha turareba uko tuzikoraho, ubwo ndi inaha bikunze twafata n’amashusho yazo. Kayihura na Bruce Melodie ni inshuti zanjye, ibyiza biri imbere.”

Igitaramo “Marnaud Music Therapy” gitegurwa na Dj Marnaud, giteganyijwe ku wa 28 Nyakanga 2023 muri Kigali City Tower. Ni ku nshuro ya kabiri kigiye kuba nyuma y’icyabaye umwaka ushize cyari cyatumiwemo Costa Titch, uherutse kwitaba Imana.

Kwinjira muri iki gitaramo cya DJ Marnaud ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro ku bazagura amatike mbere, mu gihe abazayagurira ku muryango azaba yamaze kwiyongeraho ibihumbi 5 Frw.

Bien-Aimé yavuze ko indirimbo Sauti Sol yakoranye na Meddy yari yararangiye ariko ubu itahita isohoka ndetse ishobora no kubanza gusubirwamo
Bien-Aimé yavuze ko indirimbo Sauti Sol yakoranye na Meddy yari yararangiye ariko ubu itahita isohoka ndetse ishobora no kubanza gusubirwamo
Bien-Aimé Baraza  yavuze gukora wenyine ari urugendo rutoroshye ariko afite icyizere cy'ibikorwa bye
Bien-Aimé Baraza yavuze gukora wenyine ari urugendo rutoroshye ariko afite icyizere cy'ibikorwa bye
Bien-Aimé Baraza  ni ubwa mbere agiye gutaramira i Kigali atari kumwe na bagenzi be bari bahuriye mu Itsinda rya Sauti Sol
Bien-Aimé Baraza ni ubwa mbere agiye gutaramira i Kigali atari kumwe na bagenzi be bari bahuriye mu Itsinda rya Sauti Sol
Bien-Aimé Baraza yitabiriye Igitaramo “Marnaud Music Therapy” cyateguwe na DJ Marnaud
Bien-Aimé Baraza yitabiriye Igitaramo “Marnaud Music Therapy” cyateguwe na DJ Marnaud
DJ Marnaud ni we wakiriye Bien-Aimé Baraza ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
DJ Marnaud ni we wakiriye Bien-Aimé Baraza ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe

Amafoto: Munyakuri Prince