Aya mashusho yafatiwe mu nzu itunganya umuziki yitwa Black Star Records iherereye mu Mujyi wa Rubavu.
Icyatumye abantu bakwirakwiza aya mashusho si uko nyirayo yari ari kuririmba kuko ni ibisanzwe, ahubwo uburyo yari ameze nibyo byatunguye benshi.
Kubona umugabo ukuze, ubyibushye inda, amabere (igituza) biri hanze, ari kurapa byatangaje benshi. Hari abavugaga bati “ni Rick Ross wo mu Rwanda!”
IGIHE yashakishije amakuru kuri uyu mugabo, turaganira. Yitwa Habanabashaka Thomas afite imyaka 38. Arubatse afite umugore umwe n’abana batatu batuye mu Mujyi wa Rubavu.
Ni umugabo ushyitse dore ko apima ibiro 145 ari naho yakuye izina ry’ubuhanzi rya Big Boss.
Ati “Big ni umuntu munini, Boss ni irindi rya kabiri narihaye, ntawe nsabiriza, nawe urabyumva ndi umukire. Muri Rubavu ibyo kurya rwose turabifite.”
Uyu mugabo uganira ashyenga cyane, yatangaje ko mu buzima busanzwe akora ubucuruzi.
Big Boss yavuze ko iby’umuziki abimazemo umwaka umwe n’ubwo yatangiye kuwukunda akiri umwana. Ubu amaze gukora indirimbo yise ‘Afurika Yacu Nziza’ yamaze kujya hanze n’indi yitwa ‘Perereza’ ari nayo yatumye amenyekana, gusa ntarayishyira hanze.
Yavuze ko yahisemo gukora injyana ya Hip Hop kuko ari yo inyuramo ubutumwa bukagera ku mitima y’abantu. Ati “Burya injyana uyumvira mu matwi ariko ubutumwa njye nibwo nemera cyane. Habamo ubutumwa bwinjira neza.”
Igitaramo nagikora nambaye ubusa
Big Boss yavuze ko ubwo hafatwaga amashusho ari kuririmba muri studio hashize ibyumweru bibiri. Impamvu yari yikuyemo imyenda mu gice cyo hejuru, ngo ni uko hari hashyushye cyane akanga kubangamirwa.
Ati “Hari hariho icyuya cyinshi ndi gushya. Buri gihe niko mba meze mba nanga ibintu byambangamira.”
Kuba amashusho ye yarakwirakwijwe, ahanini biturutse ku kuba yari yambaye ubusa hejuru, bigakubitiraho n’umubyimba we udasanzwe, yavuze ko nta pfunwe byigeze bimutera, kuko “n’igitaramo nagikora nambaye ubusa. None se ntubona ko na Rick Ross aririmba indirimbo yiyambariye ubusa?”
Big Boss yavuze ko amashusho ye yagiye hanze atabizi, ndetse ko yatunguwe n’uburyo abantu benshi bamuhamagaye bamubwira ko bamubonye, binatuma agira imbaraga zo gukora umuziki we, kuko yabonye ko wagera kure.
‘Umugore wanjye ni umusitari’
Big Boss avuga ko ubwo yafataga icyemezo cyo kwinjira mu muziki, umugore we atigeze agira impungenge, ahubwo yiyemeje kumushyigikira. Ubu niwe azajya akoresha mu mashusho y’indirimbo ze kuko nawe asanzwe ari ‘umusitari.’
Ati “umugore wanjye ni umuntu w’umusitari, ni nawe nzajya nkinana nawe indirimbo. Umugore wanjye ni mwiza ateye ubwoba. Ushobora gukoresha ab’ahandi ugashiduka watandukiriye, niyo mpmavu nzajya mukoresha mu mashusho y’indirimbo zanjye.”
Muri gahunda z’uyu muhanzi harimo gukora indirimbo eshanu mu 2019 ariko intumbero ye ni ukuba umuhanzi ukomeye ku buryo yazakabya inzozi ze zo gukorana indirimbo na Rick Ross wo muri Amerika.
Amashusho ya Habanabashaka ari muri studio yavugishije benshi



















TANGA IGITEKEREZO