Nkusi Arthur wari umaze iminsi ahagaze neza muri Big Brother Africa kuri ubu ari mu bashobora kujya munsi y’umurongo w’abafite ibyago byo kuzasezererwa mu mpera z’iki cyumweru nk’uko bigaragazwa n’amatora yaraye akozwe n’abahatanira iri rushanwa.
Nyuma y’uko itsinda A ryabaye irya mbere muri Extravaganza Show, byahise bihesha Frankie Joe (wari uririmo) amahirwe yo kuba ndakorwaho muri iki cyumweru. Frankie wagiye mu bafite ibyago byo gusezererwa mu cyumweru cya kabiri cy’irushanwa ubu aratuje ndetse afite icyizere cyo kugumamo ibindi byumweru bibiri dore ko ari mu bahagaze neza.
Frankie Joe na bagenzi be bari bagize itsinda A bafite umutuzo ukomeye muri iki cyumweru: Butterphly,Ellah, Goitse, Idris, JJ, M’am Bea, Sipe, Tayo na Trezagah.
Ku rundi ruhande Nkusi Arthur ari kwitsa umutima dore ko mu matora yakozwe abahatana bahitamo abagomba kuzabonekamo abasezererwa yabonetse muri 6 ba mbere n’amanota 3. Arthur na bagenzi be Kacey Moore, Luis,Macky2, Mr. 265, Nhlanhla, Permithias, Samantha na Sheillah nta mutuzo na muke bafite mbere y’uko icyemezo ntakuka cy’abazabonekamo abasezererwa kimenyekana kuri uyu mugoroba.
Abagize itsinda ribaye irya mbere muri Extravanza Show bahita babona ubudahangarwa bwo kudatoranywa mu bashobora gusezererwa ari nacyo cyarokoye Frankie Joe.
Uko bakurikirana mu matora yabaye:
– Sheila -Botswana (10)
– Macky2 -Zambia (9)
– Mr 265-Malawi (5)
– Luis-Namibia (3)
– Kacey Moore-Ghana (3 )
– Arthur-Rwanda (3)
– Permithias-Namibia (2)
– Samantha-Namibia (1)
– Nhlanhla-South Africa (1)
Inshamake y’uko icyumweru gishize cyagenze:
Kuva Big Brother yatatangira hamaze gusezererwa abantu 7 muri 26 batangiranye nayo. Abasezerewe ni Mira(Mozambique), Resa(Zambia) Sabina(Kenya), Lilian(Nigeria) ,Esther(Uganda), Laveda(Tanzania) na Alusa(Kenya).


















TANGA IGITEKEREZO