Nyuma y’uko abasore batatu Luis wo muri Namibia, Kacey Moore wa Ghana na Nkusi Arthur wo mu Rwanda beretswe umuryango ndetse bahita bapakira ibikapu byabo basubira mu bihugu bari bahagarariye abandi batandatu bazavamo batatu cyangwa babiri basezererwa ku Cyumweru bahiye icyoba.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2014 nibwo hamenyekanye amazina ndakuka y’abahatana batandatu bafite ibyago byo kuzavamo abasezererwa ku Cyumweru. Abisanze kuri uru rutonde bahiye ubwoba , bamwe kurya byabananiye, abandi baraye bicaye kubera ibitekerezo byabatwaye roho ku bwo gutinya gutaha bategukanye amadorali 300,000 .
Abahagarariye ibihugu byabo bazabonekamo abasezererwa kuri iki Cyumweru ni Ellah(Uganda) ,Frankie Joe (Rwanda) ,Nhlanhla(Afurika y’Epfo) ,Permithias(Namibia ), Trezagah(Mozambique ) na Butterphly(Zimbabwe).
Umunyanamibiya Permithias na Ellah wa Uganda, bagihamagarwa ko binjiye muri batandatu bazavamo abataha, bahise bipfuka mu maso. Ellah yagerageje kwihishira ngo hato abakurikiye Televiziyo batabona ko byamuciye intege.
M’am Bea yagerageje kwereka Ellah na bagenzi be ko badakwiye kwitekerezaho cyane ngo bumve ko kuba bashyizwe mu cyiciro cy’abazavamo abataha bivuze koko ko bavuye mu irushanwa. M’am Bea yabihanganishije ababwira ko bagifite amahirwe yo kuguma mu irushanwa kubyumva birabananira.
Frankie Joe yahataniye kuba HOH(Head Of House) ashakisha uburyo yabona ubudahangarwa iki cyumweru aratsindwa . Bamaze gusoma amazina y’abazatoranywamo abasezererwa Frankie yazunguje umutwe agaragaz ako na we acitse intege.
Ijoro ryakeye ryabaye rirerire kuri Permithias waraye acuranga gitari mu rwego rwo kugerageza kwiyibagiza ibyamubayeho no kwishyiramo akanyabugabo.
Kuva Big Brother yatatangira hamaze gusezererwa abantu 10 muri 26 batangiranye nayo. Abasezerewe ni Mira(Mozambique), Resa(Zambia) Sabina(Kenya), Lilian(Nigeria) ,Esther(Uganda), Laveda(Tanzania) , Alusa(Kenya), Luis wo muri Namibia, Kacey Moore wa Ghana na Nkusi Arthur wo mu Rwanda


















TANGA IGITEKEREZO