00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Brother: Batandatu baradagadwa

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 4 November 2014 saa 09:43
Yasuwe :

Nyuma y’uko abasore batatu Luis wo muri Namibia, Kacey Moore wa Ghana na Nkusi Arthur wo mu Rwanda beretswe umuryango ndetse bahita bapakira ibikapu byabo basubira mu bihugu bari bahagarariye abandi batandatu bazavamo batatu cyangwa babiri basezererwa ku Cyumweru bahiye icyoba.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2014 nibwo hamenyekanye amazina ndakuka y’abahatana batandatu bafite ibyago byo kuzavamo abasezererwa ku Cyumweru. Abisanze kuri uru rutonde bahiye ubwoba , (…)

Nyuma y’uko abasore batatu Luis wo muri Namibia, Kacey Moore wa Ghana na Nkusi Arthur wo mu Rwanda beretswe umuryango ndetse bahita bapakira ibikapu byabo basubira mu bihugu bari bahagarariye abandi batandatu bazavamo batatu cyangwa babiri basezererwa ku Cyumweru bahiye icyoba.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2014 nibwo hamenyekanye amazina ndakuka y’abahatana batandatu bafite ibyago byo kuzavamo abasezererwa ku Cyumweru. Abisanze kuri uru rutonde bahiye ubwoba , bamwe kurya byabananiye, abandi baraye bicaye kubera ibitekerezo byabatwaye roho ku bwo gutinya gutaha bategukanye amadorali 300,000 .

Abahagarariye ibihugu byabo bazabonekamo abasezererwa kuri iki Cyumweru ni Ellah(Uganda) ,Frankie Joe (Rwanda) ,Nhlanhla(Afurika y’Epfo) ,Permithias(Namibia ), Trezagah(Mozambique ) na Butterphly(Zimbabwe).

Ellah wa Uganda na we yatewe ubwoba n'icyiciro bamushyizemo cyabazavamo abataha

Umunyanamibiya Permithias na Ellah wa Uganda, bagihamagarwa ko binjiye muri batandatu bazavamo abataha, bahise bipfuka mu maso. Ellah yagerageje kwihishira ngo hato abakurikiye Televiziyo batabona ko byamuciye intege.

M’am Bea yagerageje kwereka Ellah na bagenzi be ko badakwiye kwitekerezaho cyane ngo bumve ko kuba bashyizwe mu cyiciro cy’abazavamo abataha bivuze koko ko bavuye mu irushanwa. M’am Bea yabihanganishije ababwira ko bagifite amahirwe yo kuguma mu irushanwa kubyumva birabananira.

Frankie ataramenya ko yashyizwe mu cyiciro cy'abazavamo abasezererwa yari afite akanyamuneza ku maso

Frankie Joe yahataniye kuba HOH(Head Of House) ashakisha uburyo yabona ubudahangarwa iki cyumweru aratsindwa . Bamaze gusoma amazina y’abazatoranywamo abasezererwa Frankie yazunguje umutwe agaragaz ako na we acitse intege.

Permithias yaraye acuranga gitari kubera ubwoba

Ijoro ryakeye ryabaye rirerire kuri Permithias waraye acuranga gitari mu rwego rwo kugerageza kwiyibagiza ibyamubayeho no kwishyiramo akanyabugabo.

Kuva Big Brother yatatangira hamaze gusezererwa abantu 10 muri 26 batangiranye nayo. Abasezerewe ni Mira(Mozambique), Resa(Zambia) Sabina(Kenya), Lilian(Nigeria) ,Esther(Uganda), Laveda(Tanzania) , Alusa(Kenya), Luis wo muri Namibia, Kacey Moore wa Ghana na Nkusi Arthur wo mu Rwanda

Luis wo muri Namibia na Kacey Moore wa Ghana baherutse kwereka umuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages