00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Brother: Bebe Cool afatiye iry’iburyo Nkusi Arthur

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 28 October 2014 saa 09:03
Yasuwe :

Bebe Cool ukunda kwiyita Big Size arashishikariza Abanya-Uganda bose guhundagaza amajwi yabo ku Munyarwanda Nkusi Arthur kuri ubu uri mu cyiciro kibi cy’abashobora kuzasezererwa muri Big Brother mu mpera z’iki cyumweru.
Uyu muhanzi yibukije Abanya-Uganda ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwafashije umukobwa wabo Ellah na we wari ugeze ahabi dore ko yari afite ibyago byo gusezererwa arokorwa n’amanota yahawe n’Abanyarwanda.
Bebe Cool abinyujije kuri Facebook, yabanje kubwira Abanyagihugu (…)

Bebe Cool ukunda kwiyita Big Size arashishikariza Abanya-Uganda bose guhundagaza amajwi yabo ku Munyarwanda Nkusi Arthur kuri ubu uri mu cyiciro kibi cy’abashobora kuzasezererwa muri Big Brother mu mpera z’iki cyumweru.

Uyu muhanzi yibukije Abanya-Uganda ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwafashije umukobwa wabo Ellah na we wari ugeze ahabi dore ko yari afite ibyago byo gusezererwa arokorwa n’amanota yahawe n’Abanyarwanda.

Bebe Cool abinyujije kuri Facebook, yabanje kubwira Abanyagihugu bagenzi be ko badakwiye kudaterana amagambo no guteragirana Miss Leah Kalanguka benshi batishimiye kubera uburanga ahubwo bakita ku irushanwa rya Big Brother Africa.

Bebe Cool ati “Njyewe nta kibazo mfite kuri Miss Uganda kuko sinagize uruhare n’umunsi n’umwe mu kumutora. Ntabwo numva impamvu Abanya-Uganda bari kumwamagana kandi harimo n’abatarageze muri ibi birori yatorewemo. Twubahe uwatowe”

Nubwo mu cyiciro cy’abagomba kuzavamo abasezererwa mu mpera z’iki cyumweru harimo Abanyarwanda babiri, Bebe Cool we yasabye Abanya-Uganda n’abafana be by’umwihariko gutora Nkusi Arthur bitura ineza Abanyarwanda babagiriye ubwo mu cyumweru gishize barokoraga Ellah na we wari ahantu habi cyane.

Ati “Uganda, ndabinginze mutora Arthur wo mu itsinda ry’u Rwanda, mwibuke neza ko turi kubitura ineza batugiriye kuri Ellah mu cyumweru gishize. Mumutore”

Abanyarwanda bose barashishikarizwa guha amahirwe Frankie Joe na Arthur kugira ngo bagume mu irushanwa. Bari mu cyiciro gikomeye ndetse bashobora kuzasezerwa ku Cyumweru nibadatorwa cyane. Kugira ngo ubahe amahirwe ukoresha uburyo butandukanye bwo gutora aribwo SMS, internet ndetse na Wechat.

Gutora ukoresheje Wechat ni ubuntu ndetse ukemerwa gutora inshuro 100 mu Cyumweru naho kuri SMS ujya ahandikirwa ubutumwa muri telefone yawe ukandika ijambo “vote” ugakurikizaho izina ry’uwo ushaka gutora ubundi ukohereza kuri 1616 kuri sosiyete iyo ari yo yose yaba Tigo, MTN na Airtel.

Gutora ukoresheje ubutumwa bugufi ni amafaranga 50 kuri sosiyete zose ndetse by’umwihariko gutora binyuze kuri Internet ubasha gutanga amahirwe inshuro ijana zose ku munsi.

Ku bifuza gutora bakoresheje internet, bikorerwa ku rubuga rwa DSTV. Kugirango ugere kuri urwo rubuga kanda HANO, hanyuma urebe urutonde rw’abakeneye amahirwe yawe, hanyuma uhitemo Frankie Joe, uri hasi ku ruhande rw’ibumoso


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages