Frank Rukundo ukoresha izina Frankie muri Big Brother Africa, ntavugwaho rumwe n’abakurikirana iri rushanwa kubera uburyo akunda gushyira imbere igihugu cya Canada nyamara ahagarariye u Rwanda
Mu mivugire ye, imigenzereze n’ibyo akunda kuganira na bagenzi be, Frankie Joe ashyira imbere Canada ari naho yabanaga n’umugore we Melanie Gale mbere y’uko ajya muri iri rushanwa. Icyongereza Frankie Joe avuga agerageza kwivanamo Ubunyafurika akisanisha n’Abanyamerika ari nabyo ahanini benshi mu bakurikira iri rushanwa banenga.
Urubuga rwa Big Brother rutangaza ko mu bitekerezo bakusanyije mu bakurikira BBA ya 9 byemeza ko Frankie yifitemo gushyira imbere Amerika dore ko hari imico aba ashaka gusangiza bagenzi be ifitanye isano n’uyu Mugabane nyamara yagakwiye gushyira imbere u Rwanda ari nacyo gihugu ahagarariye kugira ngo abane umubare munini w’Abanyafurika bamwibonamo bakamutora bityo akabona amahirwe yo kuguma mu irushanwa.
Ku mugoroba w’ejo, Frankie yabwiye Biggie(Big Brother) ko nubwo ari muri barindwi bafite ibyago byo kuzasezererwa ku Cyumweru, ngo afite umutuzo kandi yiteguye kuzakira ibizamubaho.
Frankie yavuze ko ashimishwa n’ubumwe kandi buri wese aharanira kwigisha abandi ibyo azi mu buryo bwo gusaranganya no guhanahana ubumenyi.
Mu gihe ku mugoroba w’ejo abahatana bafite ibyago byo gusezererwa mu irushanwa bavugaga uko bahagaze Frankie Joe umwe muri bo yavuze ko atewe ishema n’umuryango we by’umwihariko akaba yishimiye umuhungu we Taye Rukundo.
Abafite ibyago byo kuzasezererwa ku Cyumweru ni: Arthur, Frankie, Kacey,Luis, Mr.265, Macky na Sheillah.
Abanyarwanda bose barashishikarizwa guha amahirwe Frankie Joe na Arthur kugira ngo bagume mu irushanwa. Bari mu cyiciro gikomeye ndetse bashobora kuzasezerwa ku Cyumweru nibadatorwa cyane. Kugira ngo ubahe amahirwe ukoresha uburyo butandukanye bwo gutora aribwo SMS, internet ndetse na Wechat.
Gutora ukoresheje Wechat ni ubuntu ndetse ukemerwa gutora inshuro 100 mu Cyumweru naho kuri SMS ujya ahandikirwa ubutumwa muri telefone yawe ukandika ijambo “vote” ugakurikizaho izina ry’uwo ushaka gutora ubundi ukohereza kuri 1616 kuri sosiyete iyo ari yo yose yaba Tigo, MTN na Airtel.
Gutora ukoresheje ubutumwa bugufi ni amafaranga 50 kuri sosiyete zose ndetse by’umwihariko gutora binyuze kuri Internet ubasha gutanga amahirwe inshuro ijana zose ku munsi.
Ku bifuza gutora bakoresheje internet, bikorerwa ku rubuga rwa DSTV. Kugirango ugere kuri urwo rubuga kanda HANO, hanyuma urebe urutonde rw’abakeneye amahirwe yawe, hanyuma uhitemo Frankie Joe, uri hasi ku ruhande rw’ibumoso.


















TANGA IGITEKEREZO