00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Brother: Frankie Joe yakomeje, Lilian, Sabina na Esther berekwa umuryango

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 19 October 2014 saa 08:59
Yasuwe :

Mu birori bya kabiri byo gusezerera abahagaze nabi muri Big Brother Africa, abakobwa batatu Esther wari uhagarariye Uganda, Sabina(Kenya) na Lilian wo muri Nigeria bazinze utwabo mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru basubira iwabo.
Frankie Joe uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ari kuba ku nshuro ya cyenda, na we yari umwe mu bantu icyenda bari bafite ibyago byo gusezererwa gusa we agize amahirwe arakomeza kubera uburyo yatowe cyane ndetse na we akaba yarisubiyeho mu bijyanye n’imibanire (…)

Mu birori bya kabiri byo gusezerera abahagaze nabi muri Big Brother Africa, abakobwa batatu Esther wari uhagarariye Uganda, Sabina(Kenya) na Lilian wo muri Nigeria bazinze utwabo mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru basubira iwabo.

Frankie Joe uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ari kuba ku nshuro ya cyenda, na we yari umwe mu bantu icyenda bari bafite ibyago byo gusezererwa gusa we agize amahirwe arakomeza kubera uburyo yatowe cyane ndetse na we akaba yarisubiyeho mu bijyanye n’imibanire ye no kwigaragaza muri bagenzi be.

Frankie Joe yakomeje muri Big Brother Africa

Abari bafite ibyago byo gusezererwa muri iki cyumweru ni ni Ellah, Esther, Frankie Joe,JJ, Permithias ,Laveda, Lilian, Sabina na Tayo.

Esther wari uhagarariye Uganda benshi mu banyagihugu be barangajwe imbere na Bebe Cool bari bamaze iminshi bashishikariza Abanya-Uganda bose kutamutora kugira ngo asezererwe kubera amafuti n’imyitwarire yamurangaga muri Big Brother Africa. Icyifuzo cya Bebe Cool na bagenzi be kigezweho dore ko uyu mukobwa atashye hakaba hasigayemo mugenzi we Ellah wabaye Miss Uganda 2013.

Esther ni umwe mu bakobwa bakoze udushya twinshi , yivugiye ko yikinisha cyane kurusha abandi bose, nyuma aza kuba uwa mbere mu banywa itabi ryinshi, yanagaragaye mu bakobwa bavugaga ko barambiwe kubaho badakora imibonano mpuzabitsina. Uyu mukobwa yarwanywaga n’Abanya-Uganda benshi bavugaga ko yagiye guhagararira iki gihugu atabikwiriye.

Benshi batekerezaga ko Tayo wo muri Nigeria ari we ushobora gutaha Lilian akagumamo gusa byahindutse uyu musore w’indwanyi wanagiranye amakimbirane na benshi yakomeje mugenzi we azinga utwe arataha nyamara ari we wageragezaga kwitwararika. Tayo yarushije Lilian gutorwa mu cyumweru gishize.

Lilian na Esther beretswe umuryango bazinga utwabo barataha

Uyu munsi hasezerewe batatu Esther wa Uganda, Lilian(Nigeria) na Sabina wari uhagarariye Kenya. Bakimara gusezererwa bagomba guhita bazinga utwabo bakava mu nzu bagenzi babo babamo bityo bagahita burizwa indege ibasubiza mu bihugu byabo.

Sabina avuga ijambo ryo gusezera

Ibi birori byasusurukijwe n’abacuranzi bagize itsinda Elani.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages