00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Brother: Frankie Joe yarize ay’abana

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 6 November 2014 saa 08:15
Yasuwe :

Frank Rukundo ukoresha izina Frankie muri Big Brother Africa yatunguye benshi ubwo yagaragaraye kuri Televiziyo arira nk’abana kubera ikibazo yabajijwe na Biggie kikamwibutsa byinshi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Ugushyingo nibwo abahatana 16 basigaye muri Big Brother Africa bagiranye ikiganiro na Biggie(Big Brother) buri akabazwa icyo akumbuye kurusha ibindi mu gihe amaze mu irushanwa. Frankie Joe uhagarariye u Rwanda yavuze ko akumbuye umuhungu we Rukundo Taye. Biggie abajije Frankie (…)

Frank Rukundo ukoresha izina Frankie muri Big Brother Africa yatunguye benshi ubwo yagaragaraye kuri Televiziyo arira nk’abana kubera ikibazo yabajijwe na Biggie kikamwibutsa byinshi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Ugushyingo nibwo abahatana 16 basigaye muri Big Brother Africa bagiranye ikiganiro na Biggie(Big Brother) buri akabazwa icyo akumbuye kurusha ibindi mu gihe amaze mu irushanwa. Frankie Joe uhagarariye u Rwanda yavuze ko akumbuye umuhungu we Rukundo Taye.

Biggie abajije Frankie Joe niba nta kindi kintu akumbuye, ikiniga kivanzemo urukumbuzi cyamufashe araturika ararira. Yongeye gusubiramo ko akumbuye umwana we yabyaranye na Melanie Gale.

Umunyazambiya witwa Macky2 we yavuze ko akumbuye umukunzi we biteguraga kurushinga naho Nhlanhla wo muri Afurika y’Epfo avuga ko iyo atekereje murumuna we yumva yava mu irushanwa agasubira mu rugo kubera uburyo akumbuye uyu muvandimwe afata nk’inshuti ye ya mbere.

Samantha na we wo muri Afurika y’Epfo, yavuze ko akumbuye abakobwa avukana na bo, naho Butterphly uhagarariye Zimbabwe avuga ko iyo atekereje umukobwa we ameneka umutwe na we akumva yataha irushanwa ritarangiye.

Big Brother Africa isigayemo abantu 16 bahagarariye ibihugu 13 nyuma ya Kenya yasezerewe, abakobwa basigaye ni barindwi n’abasore icyenda.

Abakobwa:

1.Butterphly
2Ellah
3.Goitse
4.Mam Bea
5. Samantha
6.Sheillah
7.Sipe

Abasore:

1.JJ
2. Frankie
3.Tayo
4. Nhlanhla
5. Macky2
6.Mr.266
7. Trezagah
8.Idris
9. Permithias

Frankie Joe usa n’usigaye wenyine dore ko mugenzi we Arthur bari bafatanyije urugendo rwo guhagararira u Rwanda yasezerewe ku Cyumweru gishize, akeneye gushyigikirwa bikomeye kuko ari mu cyiciro cy’abazavamo abasezerera ku Cyumweru nibadatorwa cyane. Kugira ngo umuhe amahirwe ukoresha uburyo butandukanye bwo gutora aribwo SMS, internet ndetse na Wechat.

Gutora ukoresheje Wechat ni ubuntu ndetse ukemerwa gutora inshuro 100 mu Cyumweru naho kuri SMS ujya ahandikirwa ubutumwa muri telefone yawe ukandika ijambo “vote” ugakurikizaho izina ry’uwo ushaka gutora ubundi ukohereza kuri 1616 kuri sosiyete iyo ari yo yose yaba Tigo, MTN na Airtel.

Ku bifuza gutora bakoresheje internet, bikorerwa ku rubuga rwa DSTV. Kugirango ugere kuri urwo rubuga kanda HANO, hanyuma urebe urutonde rw’abakeneye amahirwe yawe, hanyuma uhitemo Frankie Joe, uri hasi ku ruhande rw’ibumoso.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages