00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Brother: Nkusi Arthur wari ushyigikiwe n’ibihangange yeretswe umuryango

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 2 November 2014 saa 05:00
Yasuwe :

Nkusi Arthur wari uhagarariye u Rwanda muri Big Brother Africa ya 9, yasezerewe nyuma y’ibyumweru bine yari amaze mu irushanwa yerekana zimwe mu mpano ze mu gusetsa, kubyina, kuririmba no gususurutsa bagenzi be.
Uyu Munyarwanda ni umwe mu bahatanaga wari ushyigikiwe na benshi mu bakurikirana iri rushanwa ndetse by’umwihariko akaba yari ashyigikiwe na bamwe mu byamamare mu muziki . Mu bagaragaje ko bashyigikiye Arthur muri Big Brother ni Bebe Cool wari umaze igihe asaba Uganda gutora uyu (…)

Nkusi Arthur wari uhagarariye u Rwanda muri Big Brother Africa ya 9, yasezerewe nyuma y’ibyumweru bine yari amaze mu irushanwa yerekana zimwe mu mpano ze mu gusetsa, kubyina, kuririmba no gususurutsa bagenzi be.

Uyu Munyarwanda ni umwe mu bahatanaga wari ushyigikiwe na benshi mu bakurikirana iri rushanwa ndetse by’umwihariko akaba yari ashyigikiwe na bamwe mu byamamare mu muziki . Mu bagaragaje ko bashyigikiye Arthur muri Big Brother ni Bebe Cool wari umaze igihe asaba Uganda gutora uyu musore kugira ngo agume mu irushanwa.

Lilian Mbabazi na Rabadaba na bo banditse ku mbuga nkoranyambaga zabo basabira Arthur gutorwa . Arthur ni we wazaga imbere mu gushyigikirwa no kwishimirwa ugereranyije na mugenzi we Frankie Joe bari bafatanyije guhagararira u Rwanda gusa birangiye ari we usezerewe.

Arthur asigiye rugari bagenzi be 16 basigaye mu irushanwa. Abarusimbutse yari kumwe na bo mu cyiciro cy’abasezererwa iki cyumweru ni Sheillah, Frankie Joe, Mr.265 na Macky2.

Arthur akinjira muri Big Brother ngo yari afite intego yo kwereka Afurika ubuhanga bwe mu gusetsa kandi ngo yabigezeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages