00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Farious w’i Burundi yarushinze bwa kabiri (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 26 August 2018 saa 11:38
Yasuwe :

Umuhanzi ukomeye mu Burundi, Mugani Desire wamamaye nka Big Fizzo yatunguranye asezerana n’umukunzi we mushya mu birori byabaye ku wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2018.

Big Fizzo[Farious] arushinze mu gihe hari haciyemo iminsi mike ahishuye ko ateganya gukora ubukwe ku nshuro ya kabiri. Yemeje ko ashaka kongera kurushinga ubwo yaje i Kigali mu gitaramo cyo kumurika album ya Dj Pius.

Uyu muhanzi yasezeranye imbere y’amategeko na Edith Stein Kimana nyuma ajya mu muryango we gusaba umugeni mu birori byabereye mu Mujyi wa Bujumbura. Ubukwe bwatashywe n’inshuti za hafiz a Big Fizzo n’abo mu muryango wa Edith ba hafi gusa, nta bahanzi bazwi cyane mu Burundi bagaragaye muri ibi birori.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko Big Farious na Edith Stein Kimana[uyobora Bantu Bwoy Entertainment] bazajya gukorera ubukwe mu Burayi ari naho uyu muhanzi akunze kuba.

Farious arushinze bwa kabiri nyuma y’uko hashize umwaka abonye impapuro zimwemerera gutandukana n’umuzungu babyaranye umukobwa witwa Keza.

Iby’ingenzi wamenya kuri Fizzo:

 Amazina ye asanzwe, yitwa Mugani Desire

 Afite imyaka 40, yavutse tariki 25, Nyakanga 1978

 Yavukiye Burundi, Bujumbura, mu Bwiza

 Se yitwa Mugani Adophe (yarapfuye)

 Nyina yitwa Ndayishimiye Carisse

 Ni imfura mu bavandimwe batatu; We, Piter Mugani, Eliane

 Yize amashuri yisumbuye (12eme)

 Akunze kuba mu Bufaransa, ahitwa Touluse, aho yabanaga n’umugore wa mbere.

Big Farious n'umukunzi we Kimana mu muhango wo gusaba no gukwa
Big Farious na Kimana ubwo basezeranaga imbere y'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages