Big Fizzo[Farious] arushinze mu gihe hari haciyemo iminsi mike ahishuye ko ateganya gukora ubukwe ku nshuro ya kabiri. Yemeje ko ashaka kongera kurushinga ubwo yaje i Kigali mu gitaramo cyo kumurika album ya Dj Pius.
Uyu muhanzi yasezeranye imbere y’amategeko na Edith Stein Kimana nyuma ajya mu muryango we gusaba umugeni mu birori byabereye mu Mujyi wa Bujumbura. Ubukwe bwatashywe n’inshuti za hafiz a Big Fizzo n’abo mu muryango wa Edith ba hafi gusa, nta bahanzi bazwi cyane mu Burundi bagaragaye muri ibi birori.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko Big Farious na Edith Stein Kimana[uyobora Bantu Bwoy Entertainment] bazajya gukorera ubukwe mu Burayi ari naho uyu muhanzi akunze kuba.
Farious arushinze bwa kabiri nyuma y’uko hashize umwaka abonye impapuro zimwemerera gutandukana n’umuzungu babyaranye umukobwa witwa Keza.
Iby’ingenzi wamenya kuri Fizzo:
– Amazina ye asanzwe, yitwa Mugani Desire
– Afite imyaka 40, yavutse tariki 25, Nyakanga 1978
– Yavukiye Burundi, Bujumbura, mu Bwiza
– Se yitwa Mugani Adophe (yarapfuye)
– Nyina yitwa Ndayishimiye Carisse
– Ni imfura mu bavandimwe batatu; We, Piter Mugani, Eliane
– Yize amashuri yisumbuye (12eme)
– Akunze kuba mu Bufaransa, ahitwa Touluse, aho yabanaga n’umugore wa mbere.



















TANGA IGITEKEREZO