Igitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Social Mula kizaba tariki 23 Ugushyingo 2019 muri Camp Kigali, abahanzi batangajwe ko bazamufasha harimo Big Fizzo, King James, Bruce Melodie, Marina, Yverry na Yvan Buravan.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe (5000 Frw), ibihumbi icumi (10 000 Frw) mu myanya y’icyubahiro, n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150 000 Frw) ku meza azicaraho abantu umunani mu myanya y’icyubahiro.
Social Mula yatangiye umuziki mu 2012, icyo gihe yafashwaga n’inzu ya The Zone, yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall na Afrobeat ndetse hari nyinshi yakoze muri ubu buryo zakunzwe nka ‘Abanyakigali’, ‘Umuturanyi’ n’izindi.
Kuri ubu uyu muhanzi afite indirimbo zigezweho zirimo Ma vie, Ku ndunduro, Ndiho,Warakoze n’izindi zamaze gufata mu ruhando rwa muzika y’u Rwanda.
Mu minsi ishize yemejwe nk’umwe mu bahanzi icumi bari guhatanira igihembo cya Prix Découvertes RFI 2019.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Social Mula yavuze ko ageze kure imyiteguro y’igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere.
Byitezwe ko tariki 23 Ugushyingo 2019 aribwo Social Mula azaba amurikira abakunzi ba muzika Album ye ya mbere igizwe n’indirimbo zinyuranye ziganjemo izitarajya hanze ndetse na nke mu zasohotse.
Iki gitaramo cyo kumurika album “Ma vie” ya Social Mula byitezwe ko kizabera mu ihema rya Camp Kigali. Bitewe n’uko ntabamufasha yari afite ari kugitegura afatanyije na kompanyi ya Sensitive isanzwe izwiho gutegura ibitaramo binyuranye.
Social Mula amaze guhatana mu marushanwa akomeye y’umuziki nka Primus Guma Guma Super Stars, yanashyizwe mu bahataniye ibihembo bya Salax Awards.



















TANGA IGITEKEREZO