Ku wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo 2025, Big Sean w’imyaka 37 yanditse ku rubuga rwa Instagram asobanura iby’amashusho yakwirakwijwe n’urubuga rwa Instagram rwitwa ‘No Skips Tea’, yavugaga ko yagaragaye ari kumwe n’umukunzi mushya nyuma yo gutera umugongo Aiko.
Muri iyo video yakomotse kuri “livestream” y’uwitwa N3on kuri YouTube, Big Sean yagaragaye yinjira mu cyumba cyari kirimo abantu benshi maze ahita anyura iruhande rw’umukobwa utazwi.
Abafana benshi bahise bakeka ko uwo mukobwa ari uwo bari gukundana, ibintu byateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Big Sean yahise abisubiza, avuga ko atazi uwo mukobwa na gato. Mu butumwa yanditse munsi y’ayo mashusho yamugaragazaga ari iruhande rw’uwo mukobwa, yagize ati “Birababaje, sinigeze mpura n’uwo muntu mu buzima bwanjye.’’
Yongeyeho ati “Uyu mukobwa yari ahagaze iruhande rwa Hitboy wakuwe mu mashusho. Sinzi impamvu yari hafi yanjye cyane. Sinigeze mbibona kugeza ubwo mbibonye muri aya mashusho, ariko sinamuzi na gato.”
Big Sean na Jhené Aiko bahuye bwa mbere muri Gicurasi 2012, batangira gukorana indirimbo zitandukanye, zirimo iyo bise “Beware” na “I Know”.
Urukundo rwabo rwatangiye kumenyekana mu 2016 ubwo basomaniraga ku rubyiniro.
Aba bombi batandukanye by’igihe gito mu 2019, ariko nyuma barongera barabana, babyarana umwana w’umuhungu witwa Noah, wavutse mu Ugushyingo 2022.
Aiko afite n’umukobwa witwa Namiko, yabyaranye n’umuhanzi O’Ryan.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Charlamagne Tha God kuri iHeartRadio muri Kanama 2024, Big Sean yasobanuye impamvu atarashyingiranwa na Aiko nyuma y’imyaka umunani bari kumwe, avuga ko “urukundo rufite inzira nyinshi rugenda rubona icyerekezo cyarwo.”
Ati “Twagize ibihe byacu byiza n’ibindi bigoye, kandi turacyashaka inzira nziza yo kubinyuramo. Kuri njye, ubukwe busobanura umubano mwiza kurusha indi.”
Nubwo amakuru yo gutandukana kwabo yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubu nta n’umwe muri bombi urabyemeza cyangwa ngo abihakane byeruye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!