00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bill Ruzima yishimiwe mu gitaramo yatunguriwemo na Mani Martin (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 July 2025 saa 08:35
Yasuwe :

Umuhanzi Bill Ruzima wari umaze igihe atagaragara cyane mu muziki yakoze igitaramo, yishimirwa na benshi bacyitabiriye biganjemo ibyamamare ndetse Mani Martin na Impakanizi bamutungura ku rubyiniro baririmbana na we.

Iki gitaramo cyiswe ‘Cy’Imana Concer’ cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nyakanga 2025.

Kuva Bill Ruzima yava i Kigali akajya gutura mu Budage, ni bwo bwa mbere yari akoze igitaramo, kibera ahitwa Kamahwa i Nyarutarama, cyitabirwa n’abakunzi be benshi.

Mu ndirimbo ze zashimishije abacyitabiriye harimo iyitwa ‘Abana bari imuderi’, ‘Imana y’abakundana’, ‘Mu nda y’Isi’ n’izindi.

Ubwo Bill Ruzima yari ku rubyiniro, yatunguwe na Mani Martin bakoranye bya hafi kuva yatangira umuziki, ndetse na Impakanizi uri mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wa gakondo.

Aba bombi bamusanze ku rubyiniro batabiteguriwe, bararirimbana indirimbo nka ‘Rwagasabo’, ‘Zuba Ryanjye’, ‘Akagezi ka Mushoroza’, ‘Ingabe’ n’izindi.

Bill Ruzima yashimiye Mani Martin wagiye amuba hafi kenshi, amugaragaza nk’umuvandimwe. Ati “Navuga ko yambereye ikiraro. Imana yaramukoresheje. Ndagushimira imbere y’abantu. Nawe ni intumwa y’Imana.”

Yavuze ko Impakanizi ari umwe mu bamwigishije kuririmba injyana ya gakondo ubwo baririmbanaga. Ibyatumye aba umuhanzi uri mu birahirwa mu kuririmba yaba mu njyana ya gakondo n’izindi zitandukanye.

Uretse aba bahanzi kandi, Bill Ruzima yahaye umwanya mugenzi we Neema Rehema uri mu bakobwa b’abanyempano, yiyereka abari bitabiriye.

Abazwi mu muziki bitabiriye barimo Andy Bumuntu, Rumaga, Tonzi, Mighty Popo ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda n’abandi batandukanye.

Abakunzi ba muzika n’inshuti za Bill Ruzima bafashe amafoto n’amashusho y’urwibutso muri iki gitaramo
Abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro bari bitabiriye iki gitaramo
Andy Bumuntu na Junior Rumaga ni bamwe mu bari bitabiriye
Andy Bumuntu aganira na Tonzi uri mu bari bitabiriye iki gitaramo
Bill Ruzima yaririmbanye na Neema Rehema ku rubyiniro
Bill Ruzima yaririmbye yimara ipfa mu bihangano bye bitandukanye
Bill Ruzima yataramiye abari bitabiriye igitaramo cye biratinda
Bolingo Paccy umuhanzi wize Umuziki ku Nyundo ni we wacurangiye Bill Ruzima
Iki ni cyo gitaramo cya mbere Bill Ruzima akoze nyuma yo kuva mu Budage aho yari amaze igihe aba
Impakanizi na bamwe mu bari bitabiriye bacinye akadiho bya Kinyarwanda biratinda
Impakanizi na Neema Rehema bakurikiye igitaramo mbere yo kujya ku rubyiniro
Mani Martin na Impakanizi batunguye Bill Ruzima ku rubyiniro
Mani Martin uri iburyo na Ras Kayaga ubwo bari bakurikiye iki gitaramo
Mistaek na Derek wamenyekanye mu itsinda rya Active Again bari mu bitabiriye iki gitaramo
Neema Rehema yahawe umwanya muri iki gitaramo aririmbira abari bitabiriye
Umusizi Junior Rumaga ubwo yari akurikiye igitaramo cya Bill Ruzima

Amafoto: Cyubahiro Key


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages