Ni mu birori byabaye ku wa Kabiri tariki 1 Werurwe 2023 mu mujyi wa Los Angeles.
Ibi bihembo bya ‘Billboard Women in Music’ bitangwa buri mwaka, hatangwamo igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka, umuhanzikazi mwiza ukizamuka n’ibindi.
Kuri iyi nshuro igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka [Woman of the Year 2023] cyatwawe na Solána Imani Rowe [SZA], Doechii atwara igihembo cy’umuhanzikazi mwiza ukizamuka[Rising Star].
Mu mateka y’ibi bihembo kuva byatangira gutangwa mu 2007, umuhanzikazi watwaye ibihembo byinshi ni Taylor Swift wegukanye igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka inshuro ebyiri, ndetse n’igihembo cy’umuhanzikazi w’ikinyejana.
Umuhanzi Rebbeca Marie Gomez [Becky G] yatwaye igihembo cy’umuhanzi w’udushya n’impinduka nziza muri muzika (Impact award), naho itsinda rya TWICE ryo muri Korea ritwara igihembo cy’umuhanzi wakoze cyane (Breakthrough Artist).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!