Iki gitaramo cyiswe “Youth in Praise Live Concert” cyabereye mu cyumba cyo muri Kigali Convention Centre cyari gisendereye abakunzi b’ibihangano bya Billy n’iby’abandi bari bamugaragiye.
Uyu muhanzi usengera mu Itorero rya Zeal of The Gospel Church (ZOG) riyoborwa na Prophet Eric Sultan yacanye umucyo muri iki gitaramo yandikiyemo amateka mashya mu muziki we.
Ni igitaramo yakoze nyuma y’icyo yateguye mu myaka ibiri ishize kikitabirwa n’abantu babarirwa ku ntoki.
Iki gitaramo cyabereye i Kigali ku wa 12 Ugushyingo 2017, Billy yakimurikiyemo album yise Umunyamateka. We n’umuhanzikazi w’icyamamare Zaza Mokhethi wo muri Afurika y’Epfo bataramiye muri Serena Hotel yambaye ubusa.
Billy Jakes yamwenyuye!
Umuhanzi Billy yataramye benshi banyurwa n’ubuhanga bwe mu kugorora ijwi riherekeje amagambo asobekeranye.
Igitaramo yakoze cyamaze amasaha asaga atatu yabaye ayo kuryoherwa ku bacyitabiriye. Cyatangiye gitinze kubera imvura yaguye mbere ya saa kumi n’imwe, cyagombaga gutangiriraho.
Cyaranzwe no kwirekura ndetse benshi banyuzagamo bagakaraga umubiri babyinira Imana.
Billy agihamagarwa yinjiye ku rubyiniro aririmba “God is able”, ayiherekeza iyitwa “Days of Elijah” mbere yo kugera ku ze zirimo “Umunyamateka”, “Haleluya” n’izindi.
Uyu muhanzi wujuje icyumba cy’ahabereye igitaramo yishimiwe cyane na we aratungurwa.
Mu magambo ye yashimangiraga kunyurwa n’ubwitabire, yatangaje ko “Ndanezerewe cyane kubana namwe. Mwakoze kuza kubana nanjye no kuntera iteka.”
Yabwiye IGIHE ko “Ndishimiye cyane. Natunguwe no kubona uburyo abantu bitabiriye ari benshi kandi tukishimana.”
Uyu muhanzi yashimye abayoboke ba ZOG, itorero yagezemo avuye muri Women Foundation, bamubaye hafi, ashimangira ko "Birerekana ko ndi mu biganza bizima.’’
Billy yataramye afatanyije na Alarm Ministries, itsinda abarizwamo ryizihiye benshi mu gitaramo cyari giteguye mu buryo bwa gisirimu; abacyitabiriye kandi bahembuwe na Gahongayire Aline waririmbye “Ndanyuzwe” anafatanya na Gabby Kamanzi kuyiririmba mu Gifaransa; uyu muhanzi na we yizihiye benshi mu ndirimbo ye ‘‘Arankunda’’.
Prophet Sultan yatunguranye muri iki gitaramo. Yahamagawe Gahongayire aririmba ati “Gospel iraryoha”, yacuranzwe mu njyana ya rap.
Uyu muhanuzi yigishije ku mpano yo gukiranuka n’ibanga riri mu buntu. Yavuze ko nk’urubyiruko n’ababyeyi bahawe ubuntu n’impano yo gukiranuka ndetse bakwiye kumenya ko Yesu yabakuyeho gukiranirwa.
Igitaramo kigana ku musozo abacyitabiriye bataramye karahava. Baririmbye indirimbo yo mu Gitabo yitwa ’Nyuzwe n’ubucuti bwo mu Ijuru’, iherekezwa n’igikorwa cyagaragarijwemo ubuhanga bwa band yafashije abahanzi kuririmba aho buri wese yakoraga mu muhogo, agahogoza.
Youth in Praise Live Concert yateguwe ku bufatanye na Moriah Entertainment Group, yatangijwe na DJ Spin wavangaga imiziki ahagana saa 18:30 isozwa saa 22:43.
Amafoto: Salomo George



















TANGA IGITEKEREZO