N’ubwo batigeze na rimwe bemerera itangazamakuru ko bakundana, ubu hatangiye kuvugwa ko Knowless na Producer Clement Ishimwe baba bagiye kurushinga mu gihe cya vuba.
Gusa bo bavuga ko ibyo atari byo kandi ko nta n’umwe uteganya gushyingirwa mu gihe cya vuba.
Nk’uko IGIHE cy’Icyongereza twabitangaje muri iyi nkuru ifite umutwe ugira uti "Knowless & Lover Secretly Planning Marriage", ibi byavuzwe bishingiye ku kuba hari amwe mu makuru yemeza ko umuryango wa Producer Clement Ishimwe wicaye ukamushimira Knowless nk’umugeni.
Aha twabibutsa ko Clement asanzwe atunganyiriza indirimbo iwabo mu rugo kandi abahanzi bose baza ababyeyi baba bababona banabona umubano bafitanye n’uyu musore wabo.
Gusa ibi Clement we abitera utwatsi avuga ko atari byo. Aganira na Radio Isango Star kuri iki Cyumweru yavuze ko nta mugeni arabona kandi ko umuryango we atari we wo kumutoranyiriza umugeni avuga ko ibihe byahindutse.
Producer Clement we yavuze ko ibyo gushaka azabiteganya nibura mu myaka itatu cyangwa ine iri imbere.
Knowless nawe kuri iki kibazo yasubije ko adateganya gushaka muri iyi minsi. Nawe asobanura ko iyo gahunda y’ubukwe yaza mu myaka itatu cyangwa ine iri imbere nk’uko na Producer Clement yabivuze.
Knowless yagize ati “Nta gahunda yabyo ihari, njye nta n’ubukwe numva nshaka vuba aha. Byibura mu myaka itatu cyangwa ine iri imbere”.
Knowless na Clement ntibahwemye guhakana ko badakundana, ariko nyamara bagahorana. Abababona bemeza ko bakundana kandi ko kuba bashyingirwa mu minsi iri imbere bitaba ari igitangaza.
Uretse kuba bararirimbanaga, Producer Clement yize imbere gato ya Knowless mu kigo kimwe cy’Ishuri ryisumbuye rya APACE
Mu minsi ishize IGIHE twabandikiye ko Safi, wahoze ukundana na Knowless yasohoye indirimbo yise “Barahurura” (ari kumwe na Urban Boyz) aho abasesengura bemeza ko yavugagamo Clement. Uretse Safi, n’abandi bahanzi benshi mu Rwanda bakunze kujya basohora indirimbo zirimo amazina Clement na Knowless bavuga ko ari urugero rwiza rw’abakundana mu muziki w’u Rwanda.
Benshi mu bahanzi nyarwanda bakunze guhakana amakuru aba abavugwaho nyamara nyuma ibyabavuzweho bikazaba impamo.
Uretse aba, biravugwa ko n’umuraperi Paccy yaba agiye gushyingirwa.



















TANGA IGITEKEREZO