00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biri kuza! Samu Zuby wakubiswe inshuro ashaka kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 September 2026 saa 02:29
Yasuwe :

Muco Samson wamenyekanye nka Samu Zuby, wari wabonye ijwi rimwe mu matora y’abahagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, yishimiye ko ubwo yongeraga kugerageza amahirwe ye yazamutseho, akabona amajwi atandatu.

Ibi ni ibyatangajwe na Samu Zuby nyuma yo kongera gutsindwa amatora yo guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho yabaye uwa gatatu n’amajwi atandatu mu bantu 53 bari bahatanye.

Uyu musore wabonye amajwi atandatu yabwiye IGIHE ko nubwo atatsinze, ariko ari kubona icyizere cy’uko umunsi umwe azagera ku nzozi ze.

Ati “Umunsi umwe, ntazi igihe, hari ubwo nzabyuka ntange umusanzu wanjye mu kuyobora urubyiruko bagenzi banjye. Uyu munsi nabaye uwa gatatu mu bantu 54, birimo kuza rwose.”

Mu matora yabaye ku wa 16 Nyakanga 2024, Samu Zuby yari yagize ijwi rimwe, hatsinda Icyitegetse Venuste, birangira yeguye kuri uwo mwanya, biba ngombwa ko hashakwa umusimbura we.

Mu gushaka umusimbura, ku wa 2 Nzeri 2026 hongeye gukorwa amatora, ndetse Samu Zuby yari yongeye kugerageza amahirwe ye. Icyakora, nabwo ntiyahiriwe, birangira agize amajwi atandatu.

Icyakora, uyu musore yavuze ko adateze gucika intege, aca amarenga y’uko n’igihe azongera kubona amahirwe, azongera agahatanira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Uretse kuba umunyarwenya, Muco Samson wamamaye nka Samu Zuby, asigaye ari umwarimu muri Kaminuza ya East Africa University.

Samu Zuby yanyuzwe n’amajwi atandatu yabonye mu matora y’uhagarariye Urubyiruko mu Nteko ishinga amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages