00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bishop Rugagi yahanuriye umukobwa usengera iwe ko azaba Miss Rwanda (Video)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 5 February 2018 saa 03:31
Yasuwe :

Bishop Rugagi Innocent, umunyabitangaza uri guca ibintu muri iki gihe yahanuriye umukobwa witwa Umunyana Shanitah uri mu bakandida batoranywamo Nyampinga w’u Rwanda amwizeza ko ari we uzambikwa ikamba.

Bishop Rugagi Innocent ni we Muyobozi Mukuru w’Itorero Redeemed Gospel Church Rwanda. Mu materaniro yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2018 yatunguranye asengera umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda ahamya ko yagize iyerekwa ry’uko ari we uzatsinda.

Umunyana Shanitah , afite imyaka 18, areshya na metero 1.84, agapima ibiro 55. Yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo aho yari kumwe na bagenzi be Dushimimana Lydia; Irakoze Vanessa; Ishimwe Noriella; Ikirezi Mpore Marie Wivine; Nzakorerimana Gloria; Umunyana Shanitah; Umuhire Rebecca; Mushambokazi Jordan na Umutoniwase Anastasie.

Shanitah asanzwe ari umwe mu bakirisitu bakomeye kandi bakora mu rusengero rwa Bishop Rugagi ndetse ababyeyi be na bo ni abajyanama b’imena bazwi cyane mu ngoro y’uyu mukozi w’Imana.

Ubwo yarimo atanga inyigisho, Bishop Rugagi yagezemo hagati avuga ko ‘yatunguwe cyane no kuba mu rusengero rwe Abacunguwe harimo abakobwa bafite impano zikomeye’. Yahise ahagurutse Shanitah abwira iteraniro ko ‘ari umwe mu bitwaye neza mu majonjora ya Miss Rwanda’ anamusaba kuza imbere akamusengera.

Yagize ati “Buri wese agomba gushyigikira umukobwa wacu […] Bibiliya iravuga ngo igihe cya Esiteri gisohoye atoranywa mu bandi. Kuva uyu munsi ntukwiriye kuryama udashyigikiye umukobwa wacu Shanitah mu izina rya Yesu.”

Bishop Rugagi yahise ahamiriza abakirisitu be ko ‘intsinzi ya Shanitah ari iy’Abacunguwe bose’. Ati “Intsinzi ni iyanjye, niy’abacunguwe. Ni bangahe bizera ko intsinzi ye ari iy’abacunguwe?”, aha bose bahise biterera hejuru bemeza ibyo umushumba wabo avuze.

Bishop Rugagi yasabye buri mukirisitu wese wo mu itorero Redeemed Gospel Church kujya atora Umunyana Shanitah inshuro 600 buri munsi biciye ku butumwa bugufi bityo ‘akaba ahesheje Imana icyubahiro’.

Yagize ati “Aho uzaba uri hose musengere, mushyigikire, ohereza SMS 600 ku munsi. Wabyumvise, andika umubare rimwe wandike Miss Shanitah hanyuma wohereze, ni ibyo...”

Igice kimwe cya video igaragaza Bishop Rugagi asengera Umunyana Shanitah

“Ndashimira n’abantu bashyigikiye Alpha Rwirangira, tugomba kumenya uko dushyigikirana, Yesu ashimwe cyane. Ntabwo Imana izadutoranya twese Abacunguwe ngo buri wese abe Miss, Imana ihitamo umwe kugira ngo ahagararire igihugu cyacu kandi ndashaka ko birenga Afurika bikaba n’Isi yose.”

Yibukije abakirisitu be ko gushyigikira Shanitah ari ikimenyetso ndakuka kizahamiriza buri wese ko afite ububyutse. Ati “Ububyutse ni ugushyigikira abandi, ni icyo nkundira muri Kenya n’umuntu uciye bugufi ntiyita ko ari umuzamu, n’igiceri cy’ijana agikoresha mu gushyigikira abandi. “

Bishop Rugagi Innocent yahise atumira Umunyana Shanitah n’abandi bakobwa babiri mu kiganiro asanzwe akorera kuri Televiziyo yashinze ya TV7 ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Gashyantare kugira ngo baze ‘gukora ikiganiro gishyushye’.

Bishop Rugagi yasabye abakirisitu be kujya bohereza SMS 600 buri munsi bashyigikira uyu mukobwa
Bishop Rugagi Innocent yasengeye Umunyana Shanitah anashimangira ko ari we uzaba Miss Rwanda 2018
Umunyana Shanitah , afite imyaka 18, areshya na metero 1.84, agapima ibiro 55

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages