00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bishyizeho ‘tattoos’ zisa! Harmonize ageze kuri Laika?

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 23 September 2023 saa 02:53
Yasuwe :

Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize umaze iminsi yiruka inyuma ya Kirenga Phiona uzwi nka Yolo The Queen agaragaza urukundo amufitiye, ubu akomeje kugirana ibihe byiza n’Umunyarwandakazi, Umuhoza Laika.

Iby’umubano wa Laika na Harmonize bikomeje kwibazwaho byinshi nyuma yo kugaragara bishimanye babyinana indirimbo ‘Nzuuno’ ya Laika.

Nyuma y’aya mashusho, Harmonize na Laika bongeye kuvugisha abatari bake ubwo bagaragazaga ko bishyizeho ‘tattoos’ zisa.

‘Tattoos’ aba banyamuziki bishyizeho igizwe n’uturango dukoreshwa mu kwerekana amanota y’umuziki.

Mu mashusho bashyize ku rubuga rwa Instagram agaragaza Harmonize bari kumushyiraho iyo tattoo. Ni amashusho yafashwe na Laika ubwe.

Nyuma y’aya mashusho ya Harmonize, Laika nawe yahise ashyira andi hanze bari kumushyiraho Tattoo isa n’iy’uyu musore.

Mu butumwa Harmonize yashyize kuri uru rubuga yabajije abakunzi be niba yashyira indi sura ku mubiri we.

Ntabwo ari ubwa mbere Harmonize akora ibintu nk’ibi. Mu 2021 Harmonize tattoo ya K ihagarariye izina rya Kajala bakundanye. Uyu mugore nawe yishyizeho inyuguti ya H ihagarariye izina Harmonize. Gusa urukondo rwabo rwarangiye nabi ubu ntibagicana uwaka, ibintu byatumye izi tattoo bazihinduyemo ibindi.

Umuhoza Laika uri kubarizwa i Dar Es Salam nta byinshi aratangaza ku gihatse umubano akomeje kugirana na Harmonize.

Laika aherutse gutangariza IGIHE ko aya mashusho yasakaye abyinana na Harmonize yafashwe ubwo bari mu mushinga wo gukorana indirimo.

Umuhoza Laika w’imyaka 26 ni umukobwa uvuka mu muryango w’abanyamuziki nka Alpha Rwirangira ndetse na mubyara wabo AY, umuraperi ukomeye wo muri Tanzania.

Ni umuhanzikazi umaze imyaka itatu yinjiye mu muziki azwi mu ndirimbo zirimo, Love Story, Netwalira, Overdose, Your Body, You Single, My Type na Nzuuno aherutse gusohora.

Laika na Harmonize bishyizeho Tatoos zisa
Umubano wa Umuhoza Laika na Harmonize ukomeje kwibazwaho byinshi
Umuhanzikazi Laika yahisemo kujya gukorera umuziki muri Uganda
Umuhoza Laika ni mushiki wa Alpha Rwirangira akaba mubyara wa AY, umuraperi ukomeye muri Tanzania

“Nzuuno” indirimbo Laika aherutse gushyira hanze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages