Ni umwaka wa kabiri w’ariya masezerano. Benshi bagize amatsiko yo kumenya niba impande zombi zarasheshe imikorere kuko ibyo basinyiye imbere y’itangazamakuru ku itariki 2 Nzeri 2022 muri Kigali Convention Centre.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku itariki 8 Gicurasi 2024, The Ben yabajijwe irengero ry’imikoranire na Orion BBC avuga ko hari ibiri iri gukosorwa ku buryo bavugurura imikoranire ikaba yagutse.
Ati”Orion BBC ni ikipe ihari, hari ibyo tugishaka gushyira ku murongo kugirango igere ku rwego rwiza kandi ihangane n’amakipe akomeye. Bitari kera rwose tuzifuza ko mubana natwe tubahe amakuru ya Orion BBC.”
Nyuma yo kumva ibyo The Ben yabwiye itangazamakuru, IGIHE yabajije umuyobozi w’ikipe ya Orion BBC, Mutabazi James niba hari ibirenze ku byavuzwe bityo ashimangira ko amasezerano agihari ndetse binjiye mu mwaka wa kabiri wayo.
Ati”Amasezerano yarakomeje kandi turi mu mwaka wa kabiri. Buriya impamvu itangazamakuru ritabonye ibikorwa byatewe n’uko twashatse kuvugurura ibikubiye mu masezerano yo mu 2022 noneho hajyemo izindi ngingo.”
Ni amasezerano yari akubiyemo kwambara imyenda ya Orion BBC no kwitabira imikino igihe cyose The Ben ahari. Kubera ko ari umuhanzi mpuzamahanga uhora mu ngendo za hato na hato, hari igikorwa cya Orion BBC The Ben yagombaga kwitabira ariko basanga ntahari.
Ibi rero ntabwo byari guteza ikibazo kuko na mbere yo kumuha amasezerano bari bazi ko akazi ke atagakorera mu Rwanda gusa. Icyakora barashaka kurenga urwego rwo gusangiza ku mbuga nkoranyambaga za The Ben ibikorwa by’ikipe ahubwo bakareba uko bakorana mu buryo bwagutse.
Mutabazi James ati”The Ben ni umuhanzi munini, murabizi ko ari mu buyobozi bw’ikipe afitemo inshingano. Nonese ubwo uwo muntu murumva ari uwo gusangiza abantu amafoto n’amashusho y’ibikorwa by’ikipe bikarangirira aho? Hari ibyo Orion BBC itajya ishyira hanze ariko The Ben yagiye yitabira ibikorwa by’ikipe.
Mu myaka itanu icyo dukeneye ni ibikorwa kuko hari byinshi tumwitezeho, amasezerano ari kuvugururwa, twebwe ntidushaka ibyo kwitabira bikarangira, hari ibindi tugomba gukorana. N’abavuga ko atitabiriye imikino yacu cyane byatewe nanjye sinashatse kumutumira kuri buri mukino.
Reka nkubwire rero, mwebwe mumenye ko vuba cyane tuzabahamagara tukabereka imikoranire mishya yagutse irenze ibyari bikubiye mu masezerano ya mbere. Kuri ubu hari byinshi tugiye gukorana akabigiramo uruhare birenze biriya twababwiye”
Mutabazi James yavuze ko umwaka wa mbere bari mu Cyiciro cya mbere bitwaye neza kuko basoje bari ku mwanya wa 6 mu makipe 12.
Mutabazi James yavuze ko bifuza kugirana na The Ben imikoranire irenze iyo kwitabira imikino, gusangiza abamukurikira ibikorwa by’ikipe no kwambara imyambaro ariyo mpamvu bari gutegura kongera gutumira itangazamakuru bakaribwira ibyavuguruwe mu masezerano n’uko bazakorana.
Mutabazi James yasobanuye ko nta kibazo bafitanye na The Ben kuko n’amafaranga bumvikanye The Ben aracyayahwabwa ndetse n’ikipe nta kintu imunenga kuko”Afite ijambo mu buyobozi bukuru bw’ikipe, rero ibyo nabyo bigomba kongerwa mu masezerano mukamenya inshingano afite mu ikipe, amasezerano yacu nta kibazo afite.”
Reba ikiganiro n’itangazamakuru The Ben avuga ku bya Orion BBC
Video: Nathan Niyomusafiri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!