00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamisa Mobetto na Aziz Ki mu munyenga w’urukundo (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 January 2025 saa 09:54
Yasuwe :

Nyuma y’igihe bihwihwiswa ko umunyamideli Hamisa Mobetto uri mu bakunzwe muri Tanzania, yaba ari mu rukundo na rutahizamu w’ikipe ya Yanga Africans, Aziz Ki, bakuyeho ibihuha.

Inkuru z’uko Hamisa yaba ari mu rukundo n’uyu musore w’imyaka 29 usanzwe akinira ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso, zatangiye guhwihwiswa nyuma y’amashusho y’aba bombi yagiye hanze bari kumwe ku kibuga cy’indege mu 2024. Iki gihe bari bavanye ku mukino barebanye.

Kuva icyo gihe bakunze kugaragara bari kumwe, ariko ntiberure ngo bahamye urukundo rwabo.

Nyuma y’igihe kitari gito mu itangazamakuru havugwa inkuru z’urukundo rwabo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga badahabwa agahenge, yaba Hamisa Mobetto na Aziz Ki baciye amazimwe, basangiza ababakurikira amashusho y’ibihe byiza bakomeje kugirira mu Mujyi wa Dubai.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Hamisa Mobetto yagize ati “Niwe gisigo nari nararose kwandika!”.

Ni amagambo yakurikiranye n’ayo Aziz Ki yari amaze gusangiza nawe abamukurikira agira ati “Amahoro, urukundo, n’ibyishimo.”

Amakuru y’urukundo rushya rwa Hamisa avuzwe nyuma y’aho atandukanye na Kevin Sowax wo muri Togo, wari waranamuhaye impano y’imodoka ya Range Rover.

Hamisa Hassan Mobetto w’imyaka 30 y’amavuko, asanzwe ari umubyeyi w’abana babiri, ndetse ni umwe mu bakora ibijyanye no kumurika imideli, abifatanya n’ubundi buhanzi nubwo umuziki we atakiwushyiramo imbaraga nk’izo yakoreshaga agikundana na Diamond banabyaranye.

Hamisa Mobetto na Azz Ki bemeje inkuru zari zimaze iminsi zihamya ko bakundana
Hamisa Mobetto na Aziz Ki bari kugirira ibihe byiza mu Mujyi wa Dubai
Imitoma ikomeje kuvuza ubuhuha hagati ya Aziz Ki na Hamisa Mobetto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages