00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Black Belgian’, filime y’umunyarwanda ihatanye mu bihembo bikomeye muri Maroc

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 7 September 2017 saa 12:19
Yasuwe :

Habyarimana Jean Luc uri mu bazwi cyane muri sinema mu Rwanda, yatoranyijwe mu bakoze filime nziza zihataniye ibihembo bikomeye muri Maroc.

Jean Luc Habyarimana ni umuhanga mu gutunganya no kuyobora filime, yabitangiye mu mwaka wa 2007, inyinshi yakoze ni filime ngufi ariko anafite indende yitwa ‘The goat rustlers’.

Ubu yatumiwe mu iserukiramuco rikomeye ryitwa Festival du cinéma africain de Khouribga rimaze imyaka 40 ribera muri Maroc, iry’uyu mwaka rizabera mu Ntara ya Khouribga.

Iri serukiramuco ryibanda ku guteza imbere sinema ya Afurika no kuzamura umuco biciye mu muziki, buri mwaka hatoranywa igihugu kigomba kuvamo umuhanzi uzerekana umuco wacyo binyuze mu ndirimbo.

Mu iserukiramuco ‘Festival du cinéma africain de Khouribga’, hazanatangirwamo ibihembo bikomeye muri sinema, filime zo mu bihugu 14 bya Afurika zizerekanwa. Iyitwa «Le Belge noir» yakozwe na Jean-Luc Habyarimana nayo iri mu zihataniye ibihembo.

Filime zihatanye uyu mwaka harimo izo muri Sénégal, Mozambique, Ghana, Bénin, Mali, Algérie, Afrique du Sud, Burkina Faso, Togo, Uganda, Tunisie, Maroc, Egypt, n’u Rwanda.

Mu bihembo bizatangwa harimo ikizagenwa n’abagize akanama nkemurampaka, icy’uwayoboye neza filime kurusha abandi, icy’umukinnyi w’umugabo, ndetse n’umukinnyi wa filime wahize abandi mu cyiciro cy’abagore.

Filime izahabwa igihembo, izanagenerwa ibahasha irimo 400 000.00 dhs azatangwa n’umuryango OCP utegura iri serukiramuco. By’umwihariko ariko hari igihembo cyitiriwe umwanditsi Ousmane Sembene wo muri Senegal, iki kizaba kizaherekezwa n’ibahasha irimo amadolari 5000.

Mu cyiciro cy’abanyamuziki, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Jules Sentore. Uyu muhanzi yasobanuye ko bamutumiye ku bwa album aherutse gusohora yitwa ‘Indashyikirwa’ afata nk’iya mbere ifite indirimbo zifite ireme ari nayo yamuhesheje itike yo kuzajya guhagararira igihugu.

Jean Luc Fils Habyarimana ari mu bahataniye ibihembo bikomeye muri Maroc
Sentore agiye kwitabira iserukiramuco ‘Festival du cinéma africain de Khouribga’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages