00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Black Belgian’ ya Habyarimana yahawe igihembo mu iserukiramuco rya sinema muri Maroc (Amafoto+Video)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 17 September 2017 saa 02:00
Yasuwe :

Iserukiramuco Festival du Cinéma Africain de Khouribga ryasojwe mu birori byatangiwemo ibihembo ku bakinnyi n’abahanga muri sinema mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Nzeri 2017.

Filime yitwa ‘Black Belgian’ yakozwe na Habyarimana Jean Luc uri mu bazwi cyane muri sinema mu Rwanda iri mu zatsindiye ibihembo bikomeye muri Festival du Cinéma Africain de Khouribga.

Iri serukiramuco ryari rimaze icyumweru ribera mu Ntara ya Khourigba muri Maroc, ryatangiye ku itariki ya 9 Nzeri, ryasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Nzeri 2017. Ibirori byitabiriwe n’abakinnyi bakomeye muri Afurika ndetse na bamwe mu bagize inzego z’ubutegetsi muri Maroc barimo Guverineri wa Khouribga, Mohamed Sabri.

Umusore witwa Prince Otika wakinnye muri ‘Black Belgian’ yayihesheje ikuzo ndetse ahabwa igihembo cyitwa ‘Best Support Actor’. Iyi filime yayobowe na Jean Luc Habyarimana umuhanga mu gutunganya no kuyobora filime.

Habyarimana Jean Luc umaze imyaka icumi muri sinema yabwiye IGIHE ko yanyuzwe bidasanzwe n’iki gihembo kuko ngo cyongereye agaciro gakomeye iyi filime ndetse ngo byamuteye izindi mbaraga no gukora byisumbuyeho agamije kuzamura urwego rwa sinema y’u Rwanda.

Yagize ati “Nza hano ntabwo nari nzi ko ari gutya bizagenda, ni ibintu bintunguye cyane kuba mbonye igikombe muri iri serukiramuco, ryari ririmo abantu bakomeye kandi bafite ubuhanga, kuba filime yo mu Rwanda yabashije gutsinda ni ibintu byiza cyane haba kuri njye wayikoze no kuri sinema yose y’igihugu muri rusange.”

‘Un Jour pour les femmes’ yakozwe na Kamla Abu Zekria wo mu Misiri yagizwe filime yahize izindi mu bihugu 14 byahatanye bya Afurika byahatanye uyu mwaka. Abu Zekria wari wasazwe n’ibyishimo yahawe igihembo cyitiriwe umwanditsi ‘Ousmane Sembene’ wo muri Senegal, yanahawe ibahasha irimo amadolari 5000.

Alain Gomis umufaransa ukomoka muri Senegal wakoze filime yitwa ‘Félicité’ yahawe igihembo cya filime nziza yashimwe n’abagize akanama nkemurampaka [Prix spécial du jury].

Mu bari bagize akanama nkemurampaka harimo umwanditsi Abdellatif Lâabi, umukinnyi wa filime Rokhayaa Niang, umuhanzi w’umushushanyi Zoulikha Bouabdellah wo muri Algérie, umukinnyi wa filime Sonia Oukacha, umuhanzi Ray Lema, Pedro Pimenta na mugenzi we Nico Simon ndetse na Perezida wa Europa Cinemas-Luxembourg.

Jean Luc yishimiye iki gihembo filime ye yahawe

Umuhanga mu bya sinema Licinio Azevedo yahawe ibihembo bibiri birimo icy’uwahize abandi mu kuyobora filime ku bw’iyo yakoze yitwa ‘Le train de sucre et de sel’ ndetse n’icya Meilleur scenario.

Iyi filime yahawe igihembo cyitiriwe Sembene muri Festival du cinéma africain de Khouribga yatsinze ku bw’ubutumwa bwihariye yifitemo mu kuvuganira igitsinagore mu Misiri no kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore.

Abakobwa bari bayoboye ibirori
Umuyobozi w'akanama nkemurampaka
Jean Luc Habyarimana wakoze filime 'Black Belgian'
Prince Otika wakinnye muri ‘Black Belgian’ yamuhesheje igihembo muri Maroc
Prince Otika na Kwezi ni bo bafashe iki gihembo
Nour-Eddine SAIL uyobora umuryango utegura iri serukiramuco
Mazimpaka Kennedy se wa Nkusi Arthur yari muri ibi birori
Alain Gomis umufaransa ukomoka muri Senegal wakoze filime yitwa ‘Félicité’ yahawe igihembo cya filime nziza yashimwe n’abagize akanama nkemurampaka
Alain Gomis yahawe ibihembo bibiri
Guverineri wa Khouribga Mohamed Sabri ni we watanze igihembo nyamukuru
Licinio Azevedo yahawe igihembo gikuru cyitiriwe Sembene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages