Black Panther cyangwa Igisamagwe cy’umukara ni filime y’imirwano irimo inkota, amacumu, imbunda n’ibindi birwanisho by’ikoranabuhanga rihambaye byose bituma iyo filime iryohera uyireba bikaba akarusho ku bayirebye hifashishijwe uburyo bwa 3D.
I Kigali, ’Black Panther’ yerekaniwe bwa mbere muri Century Cinema iherereye mu nyubako ya KCT iri mu Mujyi Rwagati. Abantu benshi bitabiriye iki gikorwa ndetse bamwe baza bikwije imyambaro ihuye n’iyakoreshejwe mu ikorwa ry’iyi filime ikomeje guca ibintu ku Isi.
Iyerekanwa rya ’Black Panther’ ryahuje benshi mu bisa n’ubusabane ndetse abitabiriye bafata umwanya wo kwifotoza no gusangira ibyishimo mbere na nyuma yo kuyireba.
‘Black Panther’ yerekanwe bwa mbere i Kigali igaragaramo ibyamamare birimo Chadwick Boseman ari we ukina yitwa T’Challa cyangwa Black Panther harimo kandi Michael B. Jordan uzwi muri filime yitwa Creed, Lupita Nyong’o, Danai Gurira, Martin Freeman, Angela Bassett, Daniel Kaluuya, Letitia Wright, Winston Duke, Forest Whitaker na Andy Serkis.
Umujyi wa Kigali wiyongereye ku yindi ikomeye ku Isi yerekaniwemo iyi filime. Ku ikubitiro yerekanywe i Los Angeles ku 29 Mutarama 2018 igisohoka nyuma y’ibyumaeru bibiri igezwa mu bindi bihugu birimo u Bwongereza, Hong Kong, Ireland, Taiwan n’ahandi.
Iyi filime iri mu bwoko bw’iza “Superhero” cyangwa filime zigaragaza umukinnyi umwe ufatwa nk’intwari, uba ufite imbaraga zidasanzwe akemera guhara ubuzima bwe kugira ngo arengere inyungu z’umuryango we cyangwa igihugu.
’Black Panter’ igaruka ku buzima bwa T’Challa, aho nyuma yo kugaragara muri “Captain America: Civil War” n’urupfu rwa se T’Chaka asubira iwabo kugira ngo abe umwami w’igihugu cya Wakanda muri Afurika, kiba cyarateye imbere cyane mu ikoranabuhanga.
Nyuma yo kuhagera ariko umwanzi we Erik "Killmonger" Stevens (Michael B. Jordan), ashaka kumuhirika ku butegetsi, T’Challa nk’umwami na ‘Black Panther’, aba asabwa gukora ibishoboka byose ngo arinde Wakanda n’isi yose muri rusange.
Iyi filime i Kigali biteganyijwe ko izerekanwa ku minsi yose muri izi mpera z’icyumweru muri Century Cinema kuva ku mugoroba wo ku wa Gatanu wahise kugeza ku Cyumweru mu gikorwa cyashyigikiwe na MTN Rwanda ndetse na Access Bank.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO