Yifashishije amashusho ari kuririmba iyi ndirimbo ya Israel Mbonyi, Bobi Wine anyuze ku rubuga rwe rwa TikTok, yagize ati “Nubwo mvuye Kisoro, igice cy’umutima wanjye kirahasigaye. Mwarakoze ku bw’urukundo.”
Bobi Wine ni umwe mu bari kwiyamamariza kuyobora Uganda aho ahanganye na Perezida Museveni mu matora y’umukuru w’Igihugu.
Uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, yagize abamushyigikiye benshi mu gace k’Iburengerazuba bwa Uganda.
Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye nka Bobi Wine w’imyaka 43, ni umuyobozi w’ishyaka rya ‘Nation Unity Platform’ ni inshuro ya kabiri ari guhatanira kuyobora Uganda nubwo ubushize atigeze ahirwa.
Iyi ndirimbo ya Israel Mbonyi, ni imwe mu zigize album ya mbere y’uyu muhanzi yise ‘Number one’ yasohotse mu 2014.
Nyuma y’iyi album yasohotseho iyi ndirimbo, Israel Mbonyi amaze gusohora izindi zigera kuri enye zose zakunzwe bikomeye no muri Uganda aho anaherutse gutaramira mu 2024.
Mu Ukwakira 2025, uyu muhanzi yamurikiye abakunzi be album ye ya gatanu yise ‘Hobe’ ari nayo akomeje gusohoraho indirimbo zinyuranye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!