Ni yo nyungu ya mbere nini iki kigo kigize mu myaka itatu ishize.
Uru ruganda rw’Abanyamerika rwavuze ko byagezweho nyuma yo kugurisha ishami ryarwo ryakoraga porogaramu za mudasobwa zifasha indege.
Ni ku nshuro ya gatatu gusa Boeing igize inyungu kuva mu ntangiriro za 2019, nyuma y’uko indege zayo zo mu bwoko bwa 737 Max zihagaritswe amezi 20. Byatewe n’impanuka ebyiri zahitanye abantu 346, bigateza iki kigo igihombo cy’asaga miliyari 47$.
Abasesenguzi bagaragaza ko izi nyungu zizakomeza kwiyongera kuko Boeing yakomeje kongera umusaruro w’indege ikora. Mu 2025, Ikigo gishinzwe kugenzura iby’indege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Federal Aviation Administration (FAA) , cyakuyeho amabwiriza yari yarashyiriweho Boeing ayibuza gukora indege zo mu bwoko bwa 737 Max kubera impungenge z’umutekano.
Boeing kandi iherutse guhigika mukeba wayo Airbus mu amasezerano yo kugurisha indege nyinshi, ku nshuro ya mbere kuva mu 2018.
Ku wa 27 Mutarama 2026, Umuyobozi Mukuru wa Boeing, Kelly Ortberg yakomoje ku nyungu babonye agira ati “Ikigo kiri gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo dusubize Boeing mu mwanya wayo nka sosiyete ikomeye, nkuko twese tubizi ko ari ho ikwiye kuba.”
Boeing ni rwo ruganda runini rwohereza ibicuruzwa hanze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rukaba rumwe.
Ifite abarugemurira ibikoresho barenga 10.000 muri leta zose za Amerika. Buri mwaka Boeibg itanga umusanzu wa miliyari 79$ ku bukungu bwa Amerika, ndetse abasaga miliyoni 1.6 bayikuraho amaramuko mu buryo buziguye n’ubutaziguye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!