Abo bakobwa barimo uwitwa Umutoni Gisele wiyamamarije i Musanze, i Rubavu ndetse akaba yagiye n’i Huye; Uwingeneye Safa Claudia wiyamamarije i Rubavu ntahirwe agahitamo kugerageza amahirwe ye i Huye n’uwitwa Mugwaneza Henriette wiyamamaje i Musanze ntabashe gukomeza.
Muri aba bose nta n'umwe wemerewe gukomeza mu kindi cyiciro.
Umutoni Gisele w’imyaka 19 utuye mu mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko kuba ataragiye abasha gukomeza mu zindi ntara byetewe n’uko hari aho yagiraga ubwoba.
Ati “Nagiye ahandi biranga ndatsindwa kubera ubwoba bwinshi ndetse akenshi gusobanura ibyo mbajijwe bikananira. Nka Musanze bambajije ibiryo nkunda, kubera ubwoba kubisobanura birananira.”
Yakomeje avuga ko afite ingamba zo gukosora ibyari byaramubayeho ubushize. Ndetse ngo adakomeje i Huye azahatana n’i Burasirazuba kuri iki Cyumweru.
Uwingeneye Safa Claudia nawe w’imyaka 19, yabwiye IGIHE ko mbere yatsinzwe kubera ko yari afite ubwoba bwinshi.
Ati “I Rubavu nagize ubwoba mo gake sinabasha gukomeza, numva aricyo cyabiteye. Ni ubwa mbere nari mpageze ariko ubu mfite icyizere.”
Uyu mukobwa afite umushinga wo gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo.
Mugwaneza Henriette yasoje amashuri yisumbuye muri uyu mwaka mu bijyanye n’Ubukerarugendo mu ishuri Kigali Leading Technical Secondary School.
Afite umushinga wo kugabanya abakobwa bari munsi y’imyaka 18 batwara inda.
We yabwiye IGIHE ko kuba atarakomeje byatewe n’akanama nkemurampaka kuko bose bari bamuhaye Yego.
Ati “Impamvu i Musanze ntakomeje keretse ari abagize akanama nkemurampaka bayitanze kuko bose bari bampaye ‘Yego’. Rero sinzi uko byagenze ngo sinkomeze.”
I Huye uyu mukobwa babiri mu bagize akanama nkemurampaka bamuhaye ‘Oya’.
Mugwaneza afite 1.70 cm n’ibiro 45.














Ibitekerezo 0