Mu bahanzi bamurikiye abakunzi babo indirimbo nshya mu cyumweru turangije barimo Bosco Nshuti, Seyn Muziki, Bruce The 1st, , Afrique, EL Mood , Beat Killer,Bobly Equalizer n’abandi.
“Ku mihanda” - Bruce The 1st na Juno Kizigenza
Umuraperi Bruce The 1st yahaye abakunzi ba muzika amashusho y’imwe mu ndirimbo zigize umuzingo muto w’indirimbo yise ‘Sad Boys’ (abahungu bababaye) amaze iminsi mike ashyize hanze.
Iyi ndirimbo yise ‘ Ku mihanda’ yatunganyijwe na Kina Beat isozwa na Bob Pro mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo yakozwe n’abarimo Nkotanyi Frery, Tn Zethy, Boy Chopper na Ayo Merci
“Niyo Yadukunze” - Bosco Nshuti
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti yamurikiye abakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza Imana indirimbo yise ‘Niyo Yadukunze.’
Iyi ndirimbo yumvikanamo amajwi ya Bosco Nshuti, Lydie, Marvine, Betty yatunganyijwe na Ben , amashusho yayo yakozwe na Jacob.
“Jealous” - Seyn na Ariel Wayz
Seyn Muziki umuhanzi akaba n’umwe mu bakora amashusho y’indirimbo yahuje imbaraga na Ariel Wayz bakorana indirimbo bise ‘Jealous’.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na X oN tHe Beat amashusho yayo akorwa n’abarimo Harris Image, Olaf Datus na Muhire Visuals.
“Spy” – Afrique
Umuhanzi Afrique umwe mu bagezweho muri iki gihe yamurikiye abakunzi be indirimbo ’Spy’ yakoze mu buryo bwa Accoustic yatunganyijwe na Niz Beatz, Guitar yumvikanye muri iyi ndirimbo yacuranzwe na Clement , amashusho yayo yakozwe na Fayzo Pro
“Kolabo” - EL Mood na DTabz ,NY Honest & Zealoux
Umuhanzi El Mood yamurikiye abakunzi ba muzika nyarwanda indirimbo ya gatatu yise ‘Kolabo’ nyuma y’amezi abiri akoze iyo yise ‘Vutu’.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Kush Beatz ikorerwa muri Highway Music, amashusho yayo yakozwe n’abarimo Ikenkee na JSB.
“Mwana Wanjye” - King Ali
Joseph Ali ukoresha amazina ya King Ali muri muzika yamuritse indirimbo ye ya mbere nyuma yo gutangira gukorana na Sunday Entertainment iheruka gutandukana n’umuhanzi Niyo Bosco.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na EvyDecks mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo yatunganyijwe na Sinta Films.
“Daddy Yoo” - Bobly Equalizer na Karigombe & Pacento
Bobly Equalizer uherutse gusubukura ibikorwa bya muzika yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo ya kabiri yise ‘Daddy Yoo’ yahuriyemo n’umuraperi Karigombe.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Pacento mu buryo bw’amajwi yakorewe mu Ibisumizi Records.
“Yesu Ni Power” - Beat Killer
Umuraperi Beat Killer yikojeje mu nganzo agarukana indirimbo yise ‘Yesu ni Power’ ikozwe mu njyana ya Drill ikubiyemo ubutumwa bwo guhimbaza Imana.
“Inkuru Nziza” - Emmas & Salem
Mu gihe abemera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza bitegura kwizihiza izuka rye, Pastor Emmanuel Rwagasore (Emmas) n’umufasha we Salem bibumbiye mu itsinda rya Emmas & Salem bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo “Inkuru Nziza” yinjiza abakristo mu bihe bya Pasika.
Pastor Emmanuel Rwagasore (Emmas) asanzwe ari umushumba w’Itorero New Jerusalem Ministries riherereye muri Canada mu mujyi wa Edmonton.
‘Narababariwe’ – La Source Choir
Korali La Source yo muri ADEPR Mbugangari bamuritse indirimbo ya mbere kuri Album yabo ya kane bise ‘Narababariwe’.
Iyi ndirimbo iherekejwe n’ubutumwa bwanditswe muri Zaburi 32:1, Yohana 1:29 na 1Timoteyo 2:5.
“Mwokozi Wetu” – Papi Clever & Dorcas na Merci
Couple ya Tuyizere Papi Clever na Ingabire Dorcas bamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, indirimbo bise ‘Mwokozi wetu’ amajwi yayo yatunganyijwe na Papi Clever afatanyije na Merci.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!