Uyu muhanzi umaze iminsi mu Bufaransa azitabira ibiganiro bihuza abanyamuziki, abakora filime n’abahanga mu nganda z’umuco, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku isano iri hagati y’umuziki na sinema.
Ikiganiro Boukuru azahuriramo n’abazaba baturutse mu bihugu binyuranye kizibanda ku kuganira ku ruhare rw’umuziki muri sinema n’uburyo byombi bifatanya mu gutanga ubutumwa no kubaka amarangamutima y’ababikurikirana.
Iserukiramuco rya Sœurs Jumelles ryashinzwe mu 2021 ku gitekerezo cya Julie Gayet, rifite intego yo guteza imbere ubufatanye hagati y’umuziki na sinema.
Ni iserukiramuco ngarukamwaka rihuza abahanzi, abakora filime, abanditsi, abatunganya amajwi n’abakunzi b’umuco baturutse hirya no hino ku Isi.
Ku nshuro ya gatandatu iri serukiramuco ryaratangiye ku wa 23 Kamena rikazarangira ku wa 28 Kamena 2026.
Mu bikorwa biranga iri serukiramuco harimo ibitaramo, ibiganiro, kwerekana filime ndetse n’amahugurwa agamije guteza imbere ubufatanye hagati y’inganda z’umuziki n’iza sinema.
Gutoranywa kwa Boukuru kugira ngo atange ikiganiro, ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki, cyane ko ibikorwa bye bikomeje kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande ariko ni umwanya mwiza wo kuhigira byinshi ku iterambere yaba iry’umuziki we no kwihugura uko umuhanzi yawuhuza na sinema.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!