Uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo “420”, “24/7” na “911”, bivugwa ko yagiye muri Cambodia asezeranyijwe akazi ko kwigisha, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa GoFundMe rwashyizweho aya makuru n’umuntu wiyise inshuti ye ya hafi wakoresheje amazina ya Itslaaah L.
Ibyo byatangajwe bigaragaza ko akigera muri icyo gihugu, Boy Chopper yahise afungirwa ahantu (scam compound), aho bivugwa ko yamaze hafi amezi icyenda. Ngo yabashije kuhava ku wa 16 Mutarama 2026 nyuma y’igitero cya Polisi cyagabwe kuri icyo kigo.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Facebook, Leigh Woods, wivuze ko yigeze kuba umurezi wa Mbarushimana Moise [Boy Chopper] mu gihe yari mu Rwanda, yemeje ayo makuru, avuga ko uyu muhanzi yajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu.
Yagize ati “Moise ni umwe mu bana nigeze kuba umurezi wabo igihe nari mu Rwanda. Yajyanywe muri Cambodia mu bikorwa by’ubwambuzi, ariko nyuma y’amezi icyenda abasha gutoroka. Kuri ubu ariko, ari mu bibazo bikomeye.”
Leigh Woods yakomeje avuga ko hari ibiganiro biri gukorwa n’inzobere zitandukanye zirimo za Ambasade, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IOM) n’izindi nzego bireba, hagamijwe ko Boy Chopper asubira mu Rwanda amahoro.
Nk’uko bigaragara kuri gahunda yo gukusanya inkunga yo gufasha uyu muhanzi, Boy Chopper ubu ari kubarizwa i Phnom Penh adafite ibyangombwa by’inzira ndetse n’amikoro amufasha gutaha. Inshuti ye yitwa Itslaaah L, iri gukusanya 2.553£ (asaga miliyoni 4,3 Frw) yo kumufasha mu ngendo n’ibindi bikenewe.
Bivugwa kandi ko kubura ibyangombwa n’amafaranga ari byo biri kumubuza kuva muri Cambodia agasubira mu gihugu cye.
IGIHE ifite amakuru ko mu minsi yashize abaganiraga na Boy Chopper yababwiraga ko yagiye hanze mu kazi kandi atekanye ndetse aheruka no gushyira hanze indirimbo yise “219”.
Muri Gicurasi 2025 Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yacyuye abantu 10 bari bashutswe ko bagiye guhabwa akazi keza bakisanga muri Myanmar bakoreshwa imirimo y’agahato, ubujura bwifashisha ikoranabuhanga n’ibindi bibi.
Ushaka kugira ubufasha utanga kugira ngo Boy Chopper asubire mu Rwanda wanyura hano: https://www.gofundme.com/f/d9nyp2-help-my-friend-get-home-safe
Reba zimwe mu ndirimbo za Boy Choppper





Ibitekerezo 0