00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brandy yababajwe n’abibajije ku irengero ry’itoto rye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 July 2026 saa 11:39
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunyamerika Brandy Norwood, uzwi cyane ku izina rya Brandy, yagaragaje ko ababazwa n’abantu bamunenga bashingiye ku mpinduka zigaragara ku isura ye ndetse n’imiterere y’umubiri we, abasaba kurushaho kugira umutima wo kwitwararika mu magambo bavuga ku bandi.

Uyu muhanzikazi wegukanye igihembo cya Grammy, yasangije ubutumwa burebure abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, abasaba kurushaho kugira impuhwe no kwirinda guca imanza ku muntu bashingiye gusa ku byo babona inyuma.

Brandy yavuze ko abantu bashobora gufata umwanzuro ku mpinduka ziri ku isura y’umuntu mu kanya gato, ariko kumenya ibyo uwo muntu yanyuzemo bishobora gufata ubuzima bwose.

Yavuze ko buri muntu afite amateka atagaragara ku maso y’abandi.

Ati “Mbere yo kuvuga ku mubiri w’umuntu, mbere yo kuvuga mu maso ye, mbere yo gufata umwanzuro ku muntu ukoresheje ibyo ubona, ujye wibuka ko ugiye kuvuga ku mwana w’umuntu, inshuti y’umuntu, inzozi z’umuntu, ubuzima bw’umuntu.”

Brandy yavuze ko ubugingo bw’umuntu buruta cyane uko agaragara inyuma, asaba abantu kuba abanyampuhwe kuko buri wese aba afite urugendo rwe n’ibyo ahanganye na byo bidahita bigaragara.

Ubutumwa bwa Brandy buje mu gihe mu mpera z’iki cyumweru yahindutse iciro ry’imigani mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza ikibazo cy’ubuzima afite cyatumye isura ye n’umubiri bihinduka mu buryo bugaragara cyane.

Kuri ubu uyu muhanzi agaragara nk’uwananutse cyane, ndetse isura ye irushaho gusaza.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 47, umaze imyaka myinshi azwi mu muziki wa R&B, yongeye kugaragara mu ruhando nyuma y’igihe yari amaze atagaragara cyane.

Azwi cyane ku ndirimbo zakunzwe mu myaka ya za 1990 na 2000 zirimo “The Boy Is Mine” na “Have You Ever?”, ndetse no kuba yarakinnye muri filime n’amakinamico nka “Moesha” na “Cinderella” ya Disney yo mu 1997.

Mu mezi ashize, Brandy yakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye birimo guhabwa inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame ndetse no gushyira hanze igitabo cye cy’ubuzima bwite yise Phases.

Muri icyo gitabo, Brandy yaganiriye ku bice bitandukanye by’ubuzima bwe, harimo ibibazo yanyuzemo mu bihe byashize ndetse n’urugendo rwe mu muziki no mu buzima busanzwe.

Ugereranyije amafoto yo mu bihe bitandukanye, bigaragara ko Brandy yahindutse
Benshi bakomeje kwibaza ku kibazo Brandy afite, cyatumye umubiri we uhinduka cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages