Uyu mugabo yarakajwe n’uko umugore we Nathally Becker yari amaze gutangazwa nk’uwegukanye umwanya wa kabiri akungiriza Emannuelly Belini.

Matheus Oliveira yangije ikamba ryari rigiye gutangwa arikubita hasi inshuro ebyiri.

Icyatangaje benshi ni uko umugore we Nathally Becker yari yishimiye umwanya yegukanye ashimira Emannuelly Belini wamutsinze nyuma ahindukiye atungurwa no kubona ibyo umugabo we ari gukora.

Uyu mugabo utari wishimiye ibyavuye mu byemezo by’abagize akanama nkemurampaka yahise akurwa ku rubyiniro muri ibi birori byabereye mu mujyi wa Cuiabá ku wa 28 Gicurasi 2023.

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko uyu mugabo agiye gukurikiranwa na Polisi akazishyura ikiguzi cy’ikamba yangije.

Polisi igiye gukurikirana uyu mugabo wangije ikamba rya Miss Gay Mato Grosso  2023
Polisi igiye gukurikirana uyu mugabo wangije ikamba rya Miss Gay Mato Grosso 2023
Nathally Becker wegukanye umwanya wa kabiri muri Miss Gay Mato Grosso 2023
Nathally Becker wegukanye umwanya wa kabiri muri Miss Gay Mato Grosso 2023