Ikibazo Danny Nanone yagiranye na Dj Theo, umujyanama w’inzu itunganya umuziki ya Bridge Records kirarushaho gukura no gukomera.
Ubu Danny arihakana iyi nzu itunganya umuziki avuga ko nta bufasha buhagije bamuhaye kugira ngo abashe kujya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III, bityo ko atazagabana na Bridge amafaranga ahabwa muri iri rushanwa ahubwo ko azabishyura ibikorwa bamukoreye mbere y’uko atorwa muri ‘Guma Guma’.
Nyamara Dj Theo we akomeje kuvuga ko byanze bikunze Danny Nanone agomba kugabana inyungu z’ibikorwa byose bya muzika na Bridge Records kuko ari yo yamujyanye muri iryo rushanwa.
....Uko ikibazo giteye
Mbere y’uko ajya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III, umuraperi Danny yavuye muri label ya Kina Music nuko yimukira kwa Dj Theo muri Label yitwa Trust Music muri Bridge Records, aho yahise akorerwa amashusho y’indirimbo “Mbikubwire” n’amajwi y’indirimbo Narya Dance.
Izi ni zimwe mu ndirimbo kuri ubu uyu muraperi ari gukunda kwifashisha iyo ari kuririmba muri iri rushanwa.
Icyo gihe Dj Theo avuga ko yashyize ingufu nyinshi mu muziki wa Danny nuko ahita yinjira mu irushanwa rya “Guma Guma”, aho Danny agomba guhabwa miliyoni zirenga gato eshanu n’igice.
Dj Theo avuga ko mu masezerano basinyanye na Danny, agomba guhabwa 50% by’aya mafaranga, ariko ko kugeza n’ubu nta n’urumiya arerekwa. Ibi akavuga ko Danny aba yikinira atazayamuheza [guheza umuntu=kutamwishyura umwenda umurimo kugeza igihe awuguhebeye] mu gihe aganira na IGIHE Danny yavuze ko ibyo Theo yibwira bisa nk’inzozi kuko amasezerano basinyanye Bridge itayubahirije uko yari ari.
Yagize ati “Theo twarasinyanye ko dukorana indirimbo akazamamaza akanakora ibindi bikorwa byinshi ariko ntabwo yabishyize mu bikorwa. Naranabimubwiye ko njyewe nahisemo gusesa amasezerano kuko nta bikorwa bigaragara yavuga ko yankoreye ku buryo yanyishyuza miliyoni. No mu masezerano birimo ko utubahirije inshingano aseswa, ahubwo nkamwishyura ibikorwa yankoreye.”
Danny avuga ko ibyo kugabana umushahara ahembwa mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III atazi aho Theo abikura kandi ko bitazabaho.
Mu gihe Danny yakwitwara nabi imbere y’ibi bibazo biri kumuvugwaho, isura ye yarushaho kuhangirikira agatakaza abafana be mu gihe yari abakenye cyane, kuko abasaba ko bamushyigikira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III arimo.
....ubu buri wese yakunje amashati ngo arwane inkundura!
Umwenda Bridge iri kubarira Danny Nanone umaze kugera kuri Miliyoni imwe
Muri iyi minsi, umujyana wa Studio Bridge Records Dj Theo ari kuvumira umuraper Danny Nanone ku gahera avuga ko iyo umuntu uwo ari we wese amubwiye izina Danny bituma arushaho gutekereza ku buhemu yamukoreye.
Gusa akavuga ko agiye gufatira Danny Nanone ibyemezo bikarishye kuko ngo adashobora kwemera kwamburwa.
Aganira na IGIHE, Dj Theo yagize ati “Hari abantu benshi bapfa badakoze kuri miliyoni, hari n’abandi benshi bapfa bari gushaka gutunga miliyoni imwe, ubwo rero ntagakine yumva ko yampeza miliyoni gutyo gusa. Miliyoni ni amafaranga meeeeenshi, menshi cyane!”
....Danny we ati “Bridge ntiyajyana umuhanzi muri Primus Guma Guma”
Mu mvugo ari gukoresha muri iki gihe umuraperi Danny Nanone we ararushaho gushaka gushimangira ko kujya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III atabikesha iyi nzu itunganya umuziki ya Bridge Records.
Danny avugako gutorwa kwe byaturutse ku banyamakuru bahaye agaciro ibihangano bye byose muri rusange n’ugukundwa kwe, bitari ku ndirimbo ebyiri avuga ko yakorewe n’iyi nzu.
Danny ariko yemera akazi Bridge yamukoreye ariko akavuga ko hari bimwe na bimwe Bridge Records itubahirije bityo ko ko amasezerano bari bafitanye yari yarayasheshe mbere yo kujya muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.
Danny yumvikanisha kandi ko ibyo bigaragaza ko nta mpamvu n’imwe bafite bashingiraho bamubwira ko bagomba kugabana ayo mafaranga, ahubwo ko ateganya kwishyura Theo amafaranga y’ibikorwa bamukoreye.
Nta wuramenya neza ikizakorwa ku mpande zombi, gusa bigaragara ko iki kibazo gishobora kuzagera kure.



















TANGA IGITEKEREZO