Ahagana saa tanu zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Kamena 2014 nibwo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge bwafunze inzu itunganya umuziki ya Bridge Records kubera ibirarane by’imisoro itishyuye.
Mu itangazo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge bwashyize ku rugi rw’iyi studio, buvuga ko iyi nzu ifunzwe kubera ibirarane by’imisoro y’akarere Bridge Records itishyuye bityo ikazafungurwa igihe izaba yamaze kwishyura ibirarane byose.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Producer Junior usanzwe akorera muri iyi nzu tumubaza impamvu Studio akorera itishyura imisoro ya leta kugeza ifungiwe imiryango, yasubije ko nta kintu abiziho ndetse ayo makuru amutunguye.
Junior ati, “Reka reka! Studio yacu bayifunze se? Ndumva bintunguye. Njye nari nzi ko imisoro bayishyura kuko nabonaga bayishyura. Gusa sinakwemeza niba koko bayifunze . Mukanya ndajyayo ndebe niba ari byo”
Amakuru yizewe IGIHE ifitiye gihamya yemeza ko Bridge Records inafite ibirarane by’imisoro igera ku myaka ibiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro(Rwanda Revenue Authority).
Iyi nzu ifunzwe kandi, mu gihe hari hashize iminsi bivugwa ko Bridge Records yamaze kugurwa na Uwineza Patrick usanzwe ari Umuyobozi wa Top5Sai ikorera i Musanze.



















TANGA IGITEKEREZO