00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Britney Spears yahishuye icyatumye akuramo inda ya Justin Timberlake

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 18 October 2023 saa 11:35
Yasuwe :

Britney Spears uri myiteguro yo kumurika igitabo yise “The Woman In Me” yavuze ko atifuzaga gukuramo inda yari atwitiye Justin Timberlake nubwo we yamubwiraga ko atiteguye kuba umubyeyi.

Inkuru y’urukundo rwa Britney na Justin Timberlake ni imwe mu zikubiye mu gitabo uyu muhanzikazi yitegura kumurika ku wa 24 Ukwakira 2023.

Britney Spears na Justin Timberlake ni imwe muri couples zavugishije benshi mu myaka ya 1999 kugeza 2002, ubwo aba bombi bari bafite imyaka 18.

Britney Spears w’imyaka 41 yavuze ko yakundaga cyane Justin Timberlake ndetse yifuzaga ko bagirana umuryango bakaba banabana.

Ati “Yambwiye ko tutiteguye kwakira umwana kuko twari tukiri bato, yumvaga atiteguya kuba umubyeyi.”

Yavuze ko iyo aza kuba ari umuntu wifatira umwanzuro atari gukuramo inda ya Justin Timberlake.

Ati “Kuri njye, kubyara ntabwo byari amahano. Nakundaga Justin cyane. Nahoraga niteze ko tuzabana umunsi umwe.”

Iyi nkuru ni kimwe mu bintu Britney yahishe imyaka myinshi kugeza muri iyi minsi yirekuye akabishyira hanze.

Kuri ubu Britney Spears ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Kevin Federline barimo Sean Preston w’imyaka 18, na Jayden James ufite imyaka 17.

Justin Timberlake nawe afite abana babiri aribo Silas w’imyaka umunani na Phineas w’imyaka ibiri.

“The Women In Me” ni igitabo nanone kigaruka ku nkuru z’ubuzima Britney Spears yari abayemo igihe imitungo ye yari mu biganza bya se Jamie Spears nubwo uyu muhanzikazi aherutse kuyegurirwa n’inkiko.

Britney Spears na Justin Timberlake bakanyujijeho
Inkuru y'urukundo rwa Justin Timberlake na Britney Spears ni imwe mu bikubiye mu gitabo cy'uyu muhanzikazi yise 'The Woman In Me'
Couple ya Britney Spears na Justin Timberlake ni imwe muzavugishije benshi mu myaka ya 1999 kugeza mu 2002 batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages