Inkuru y’urukundo rwa Britney na Justin Timberlake ni imwe mu zikubiye mu gitabo uyu muhanzikazi yitegura kumurika ku wa 24 Ukwakira 2023.
Britney Spears na Justin Timberlake ni imwe muri couples zavugishije benshi mu myaka ya 1999 kugeza 2002, ubwo aba bombi bari bafite imyaka 18.
Britney Spears w’imyaka 41 yavuze ko yakundaga cyane Justin Timberlake ndetse yifuzaga ko bagirana umuryango bakaba banabana.
Ati “Yambwiye ko tutiteguye kwakira umwana kuko twari tukiri bato, yumvaga atiteguya kuba umubyeyi.”
Yavuze ko iyo aza kuba ari umuntu wifatira umwanzuro atari gukuramo inda ya Justin Timberlake.
Ati “Kuri njye, kubyara ntabwo byari amahano. Nakundaga Justin cyane. Nahoraga niteze ko tuzabana umunsi umwe.”
Iyi nkuru ni kimwe mu bintu Britney yahishe imyaka myinshi kugeza muri iyi minsi yirekuye akabishyira hanze.
Kuri ubu Britney Spears ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Kevin Federline barimo Sean Preston w’imyaka 18, na Jayden James ufite imyaka 17.
Justin Timberlake nawe afite abana babiri aribo Silas w’imyaka umunani na Phineas w’imyaka ibiri.
“The Women In Me” ni igitabo nanone kigaruka ku nkuru z’ubuzima Britney Spears yari abayemo igihe imitungo ye yari mu biganza bya se Jamie Spears nubwo uyu muhanzikazi aherutse kuyegurirwa n’inkiko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!