00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Britney Spears yasabwe gatanya nyuma y’amezi 14 arushinze

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 17 August 2023 saa 10:25
Yasuwe :

Sam Asghari umugabo wa Britney Spears yasabye gatanya nyuma y’amezi 14 barushinze.

Bivugwa ko Sam Aghari w’imyaka 29 na Britney Spears w’imyaka 41 bageze ku rwego rw’uko batakibasha kumvikana ku buryo nta yindi nzira ibibazo byabo byakemukamo uretse gatanya. Impapuro zisaba gatanya zatanzwe ku wa 16 Kanama 2023.

Uyu mugabo wahoze ari umubyinnyi wa Britney Spears, mu mpapuro zisaba gatanya yasabye guhabwa uburenganzira ku mitungo imwe n’imwe n’amafaranga yo kwishyura umwunganizi we mu mategeko.

Neal Hersh wunganira Sam avuga ko umukiliya we afite uburenganzira kuri imwe mu mitungo ya Britney Spears nk’uko hari ibyo bemeranyije mbere yo kubana.

Gusa mbere y’uko babana abanyamategeko ba Britney Spears basabye ko hatabaho ivangamutungo, bemeza ko hari imitungo idakwiye kwivanga muri uru rushako.

Indi mitungo uyu muhanzikazi aherutse gutsindira iva mu biganza bya se ntiri mumasezerano yo gushyingiranwa kwabo.

Umubano w’aba bombi wajemo agatotsi muri muri Werurwe gusa bahitamo kubiceceka nubwo kwihangana byaje kwanga bitangira kujya hanze muri Nyakanga 2023.

Inshuti z’uyu muryango zivuga ko uyu musore yarakajwe bikomeye n’uko Britney yaba yaramuciye inyuma.

Sam na Britney umubano wabo watangiye mu 2016 ubwo uyu muhanzikazi yari agiye kwiyambaza uyu musore mu mashusho y’indirimbo “Slumber Party” yakorewe Beverly Hills

Sam Asghari ukomoka muri Iran ni umwe mu bantu babaye hafi cyane Britney Spears igihe yari mu manza asaba guhabwa imitungo ye yari imaze imyaka 13 mu biganza bya se
Britney Spears na Sam-Asghari bari bamaranye amezi 14 bashyingiranwe
Britney Spears na Sam Asghari bashyingiranwe muri Gicurasi 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages