00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie agiye gukora ibitaramo muri Canada

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 June 2024 saa 05:46
Yasuwe :

Bruce Melodie utegerejwe mu bitaramo bitandukanye ku Mugabane w’u Burayi, yamaze gutangaza ibigera kuri bine agiye gukorera mu Mijyi itandukanye ya Canada.

Ni ibitaramo uyu muhanzi azahera mu Mujyi wa Montréal ku wa 28 Nzeri 2024 mbere y’uko ataramira muri Edmonton ku wa 5 Ukwakira 2024.

Byitezwe ko uyu muhanzi azakomereza mu Mujyi wa Ottawa ku wa 12 Ukwakira 2024 asoreze ibi bitaramo i Toronto ku wa 19 Ukwakira 2024.

Ibi bitaramo Bruce Melodie azabyitabira nyuma yo gutaramira i Burayi aho ategerejwe mu iserukiramuco ‘One Love Africa Music’ rizabera muri ’Suède’ kuva tariki 5 kugeza 7 Nyakanga 2024.

Ni mu gihe ariko kandi ategerejwe mu gitaramo azakorera mu Bubiligi ku wa 6 Nyakanga 2024 kwinjira bikazaba ari ama Euros 30 ku bagura amatike mbere na 40 ku bazayagurira ku muryango.

Ni mu gihe ariko kandi hanamaze gushyirwa ku isoko amatike y’abifuza kwicara ku meza azaba ateye mu myanya y’icyubahiro.

Abifuza kwicara ku meza y’abantu bazishyura ama Euros 300 bemererwe kunywera 180, abantu bane bazishyura 500 bemererwe kunyerwa 340, batanu bo bazishyura 750 bemererwe kunywera 510 mu gihe abazaba ari icumi bazishyura 1000 bakemererwa kunyerwa 600.

Bruce Melodie agiye gukorera ibitaramo bine muri Canada
Bruce Melody azabanza gutaramira mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages