Umwaka wa 2017 ni uw’amahirwe kuri Bruce Melodie, yabanje gutumirwa nk’umuhanzi uhagarariye u Rwanda muri Coke Studio Africa, yahise anashyira hanze indirimbo yitwa ‘Ikinya’ ubu isa n’iyoboye izindi mu kwigarurira imitima ya benshi mu gihugu.
Mu minsi mike ishize yagiriye urugendo muri Nigeria aho yanasuye Televiziyo zikomeye. Bruce Melodie aritegura urugendo azagirira muri Canada guhera ku itariki ya 26 Kanama 2017.
Uyu muhanzi azamara muri Canada ibyumweru bitatu, yemeje ko mu gihe azamara muri iki gihugu azahakorera ibitaramo bitatu. Bruce Melodie kandi azava muri Canada afatiyeyo amashusho ya zimwe mu ndirimbo nshya atarashyira hanze.
Bruce Melodie aritegura kuzahita atangira gutegura album ye nshya yise ‘Ikinya’ yifuza ko yazajya hanze mu Ukuboza 2017. Mu mishinga y’indirimbo zizayigaragaraho harimo uwo azahuriramo n’umuhanzi Khaligraph wo muri Kenya ari na we bafatanyije muri Coke Studio.
IKINYA, indirimbo imaze kwigarurira imitima ya benshi


















TANGA IGITEKEREZO